27 NZERI 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Inkiko zo muri Repubulika ya Tchèque no muri Silovakiya zarenganuye Abahamya
Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo abantu bafite umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare bafatwa nk’abanyabyaha
Kuva ku itariki ya 1 Gicurasi 2017 kugeza muri Mutarama 2018, inkiko zo muri Repubulika ya Tchèque n’izo muri Silovakiya zahanaguyeho Abahamya ibyaha bari barahamijwe kubera ko bakoraga umurimo wo kubwiriza kandi ntibage mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Ubu ibyo bikorwa ntibigifatwa nk’ibyaha. Rumwe muri izo manza ni urw’umuvandimwe wahamijwe icyaha mu mwaka wa 1925, akaba na we aherutse guhanagurwaho icyaha. (Reba inkuru y’umuvandimwe Martin Boor wahanaguweho icyaha hashize imyaka 90 agihamijwe.) Imyanzuro inkiko zafashe yashimangiye uburenganzira bw’ibanze abavandimwe bafite bwo kuyoborwa n’imyizerere y’idini ryabo.
Kuva muri Gicurasi 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Repubulika ya Tchèque rwasheshe umwanzuro wari warafatiwe Abahamya 45, bari barahamijwe icyaha maze bagafungwa bazira ko banze kujya mu gisirikare mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Mu kwezi k’Ukwakira 2017, Urukiko rw’Ikirenga na rwo rwahanaguyeho icyaha umuvandimwe witwa Martin Magenheim, wari warafunzwe mu mwaka wa 1978 azira gukora umurimo wo kubwiriza.
Urukiko rw’Akarere ka Bratislava I muri Silovakiya rwahanaguyeho icyaha Abahamya bane bari barafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare kandi n’Urukiko rw’Intara ya Trenčín ruhanaguraho icyaha undi Muhamya umwe. Nanone hari undi mushiki wacu witwa Eva Borošová wafunzwe mu mwaka wa 1974 azira gukora umurimo wo kubwiriza, aza guhanagurwaho icyaha n’Urukiko rw’Akarere ka Rimavská Sobota. Ku itariki ya 9 Mutarama 2018, Urukiko rw’Akarere ka Michalovce rwasheshe umwanzuro wari warafashwe mu mwaka wa 1993 mu rubanza rwa Miloš Išky Janík, wafunzwe inshuro nyinshi azira ko yanze kwifatanya mu mirimo umutimanama we utamwemereraga gukora.
Umwavoka w’Abahamya ba Yehova witwa André Carbonneau yaravuze ati: “Kuba Abahamya ba Yehova bahanaguweho ibyaha nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo bazira gukora umurimo wo kubwiriza no kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, bigaragaza ko izo nkiko zubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, umudendezo abantu bafite wo kuyoborwa n’umutimanama n’imyizerere y’idini ryabo. Izo nkiko zikora uko zishoboye zikarenganura abantu zari zararenganyije zibaziza ko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare, nubwo leta zo zitubahiriza uburenganzira abantu bafite. Ubwo rero ibyo izo nkiko zikora ni urugero rwiza ku bindi bihugu bidaha agaciro uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nanone izo nkiko zakuye icyasha kuri abo Bahamya b’inyangamugayo. Turabyishimiye cyane, bitewe n’uko Bibiliya ivuga ko kugira izina ryiza ari iby’agaciro kenshi.”—Umubwiriza 7:1.