Soma ibirimo

26 GASHYANTARE 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yiswe Gita yibasiye ibirwa byo muri Pasifika y’Epfo

Inkubi y’umuyaga yiswe Gita yibasiye ibirwa byo muri Pasifika y’Epfo

Ku itariki ya 10 n’iya 11 Gashyantare 2018, inkubi y’umuyaga yiswe Gita yibasiye Samowa na Samoa américaines. Iyo nkubi y’umuyaga yatangiye iri ku gipimo cya 2, nyuma igenda izamuka igera ku gipimo cya 4. Nyuma y’aho ku itariki ya 12 Gashyantare, iyo nkubi y’umuyaga yibasiye Tonga iteza imyuzure kandi yangiza ibintu.

Nta muvandimwe n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke cyane. Icyakora hari amazu yangiritse bikabije. Komite zishinzwe ubutabazi zahaye abibasiwe n’ibyo biza imfashanyo zirimo ibyokurya n’amahema.

Muri SAMOWA, amazu icumi yarangiritse bikabije. Muri SAMOA AMÉRICAINES, amazu atatu yashenywe n’amazi. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace bacumbikiye abavanywe mu byabo.

Muri TONGA, amazu nibura atandatu yarangiritse cyane. Abavandimwe na bashiki bacu bavanywe mu byabo, bacumbikiwe mu Nzu y’Ubwami.

Twishimiye ko nta muvandimwe n’umwe wakomerekeye cyane muri ibyo biza, kandi n’abagezweho n’ingaruka zabyo barimo baritabwaho n’Abakristo bagenzi babo. Urwo rukundo bagaragariza bagenzi babo, Yesu yavuze ko ari rwo rwari kuranga abigishwa be.—Yohana 13:34, 35.

Ushinze amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Samoa Américaines: Panapa Lui, +1-684-770-0064

Samowa: Sio Taua, +685-20629

Tonga: Palu Kanongata’a, +676-25736