20 WERURWE 2015
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Abantu bagera kuri miriyoni 20 bazaza mu munsi mukuru w’Abahamya uba buri mwaka
NEW YORK—Kuwa gatanu tariki ya 3 Mata 2015 izuba rirenze, Abahamya ba Yehova bazibuka urupfu rwa Kristo. Babona ko uwo muhango uba rimwe mu mwaka ari wo w’ingenzi kurusha indi. Kuri uwo munsi hazatangwa ikiganiro mbwirwaruhame kimara iminota 45 kizaba gifite umutwe uvuga ngo “Jya ushimira Kristo ibyo yagukoreye.” Mu byumweru bibanziriza uwo munsi mukuru, Abahamya bazifatanya muri gahunda izakorwa ku isi hose yo gutumira abaturanyi, incuti n’abagize imiryango yabo ngo baze muri uwo munsi mukuru.
J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku cyicaro gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York, yagize ati “mu mwaka ushize, Abahamya ba Yehova bagera hafi kuri miriyoni 8 batumiye abantu ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, maze abantu bagera hafi kuri miriyoni 20 baza kwifatanya na twe. Muri uyu mwaka twiteze ko uwo mubare uziyongera.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000