Soma ibirimo

21 GICURASI 2021
ISIRAYELI

Intambara muri Isirayeli na Palesitina

Intambara muri Isirayeli na Palesitina

Aho byabereye

Muri Isirayeli no muri Palesitina

Ikiza

  • Ku itariki ya 10 Gicurasi 2021, intambara yarose hagati y’ingabo za Isirayeli na Palesitina yasize inkomere nyinshi

    Umugabo n’umugore we b’abapayiniya ba bwite bumvise impuruza barihisha

  • Imyigaragambyo irimo urugomo yatumye amazu atuwemo n’ay’ubucuruzi byangirika mu migi yo muri Isirayeli ituwe n’Abarabu n’Abayahudi

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Mu babwiriza barenga 2 000 baba muri Isirayeli no muri Palesitina ntawakomeretse

  • Ababwiriza 73 bavanywe mu byabo, muri bo harimo 15 bari mu murimo w’igihe cyose wihariye bakorera mu ifasi. Abakozi ba Beteli 13 bazamara igihe babana mu nyubako idapfa kwangizwa n’ibisasu

Ibyangiritse

  • Amazu 6 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Komite Ishinzwe Ubutabazi irakorana n’abagenzuzi b’uturere hamwe n’abasaza bo mu matorero yo muri utwo duce kugira ngo bafashe abavandimwe

  • Abagenzuzi b’uturere n’abasaza bahumuriza ababwiriza bakoresheje Bibiliya

  • Ibikorwa byose by’ubutabazi bikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kubera ko amateraniro akorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ntacyayahungabanyije, yarakomeje nk’uko bisanzwe. Ku itariki ya 15 Gicurasi abavandimwe na bashiki bacu bakurikiranye ikoraniro ry’akarere ryabaye hakoreshejwe JW Stream–Studio. Icyakora porogaramu ya nyuma ya saa sita yahagaze inshuro eshatu bitewe n’uko abayobozi babaga bavugije impuruza yo kuburira abantu. Izo mpuruza zafashije abavandimwe gushaka aho bihisha urugero nko munsi ya za esikariye cyangwa mu nzu zidapfa kwangizwa n’ibisasu. Nubwo byari bimeze bityo ababwiriza 804 bifatanyije mu ikoraniro ryabaye mu rurimi rw’Igiheburayo. Nanone abandi babwiriza 297 bakurikiye ikoraniro mu rurimi rw’Igitagaloge. Amatorero atanu akoresha ururimi rw’Icyarabu yo muri Isirayeli na Palesitina yateganyaga kugira ikoraniro ry’akarere ku itariki ya 22 Gicurasi.

Abavandimwe na bashiki bacu iyi ntambara yagizeho ingaruka bakomeje kwiringira Yehova no kumugira ubuhungiro.—Zaburi 91:1, 2, 5.