23 UKWAKIRA 2023
ISIRAYELI
Muri Isirayeli no muri Gaza hakomeje kuba intambara
Kuva ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, muri Isirayeli no muri Gaza hatangiye imirwano ikaze n’urugomo rukomeye. Hamaze guhunga abantu babarirwa mu bihumbi amagana. Raporo zigaragaza ko ugereranyije hamaze gupfa abantu 4.200.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 93 bakuwe mu byabo
Inzu 3 zarangiritse bidakabije
Nta Nzu y’Ubwami n’imwe yangiritse
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’amatorero, bari guhumuriza kandi bagafasha abagezweho n’ingaru z’iyi ntambara
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi, kugira ngo iyobore ibikorwa by’ubutabazi
Abavandimwe bo mu duce twagezemo iyi ntambara bari gukora uko bashoboye kose ngo bakomeze gukorera Yehova. Bakomeje guterana bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Hari umugenzuzi usura amatorero wavuze ati: “Kubera uko ibintu bihinduka umunsi ku munsi, biteye inkunga kubona uburyo abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kuba indahemuka no kugaragarizanya urukundo ruzira uburyarya.”
Dutegerezanyije amatsiko isohozwa ry’isezerano ryo muri Bibiliya rigira riti: “Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.”—Zaburi 46:9.