Soma ibirimo

ISIRAYELI

Icyo twavuga kuri Isirayeli

Icyo twavuga kuri Isirayeli

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo mu gihugu cya Isirayeli mu mwaka 1920 kandi muri rusange bari bafite umudendezo. Mu mwaka wa 1963 no mu wa 2000, leta yahaye ubuzima gatozi imiryango y’Abahamya ba Yehova ikoreshwa mu rwego rw’amategeko. Mu mwaka wa 2000 no mu wa 2014, Abahamya basabye leta ko yabaha uburenganzira bwo kuba idini ryemewe n’amategeko, ariko kugeza n’ubu ntibarabona igisubizo.

Amategeko yo muri Isirayeli aha uburenganzira amadini yose bwo gukora ibihuje n’imyizerere yabo. Icyakora hari udutsiko tw’Aborutodogisi b’Abayahudi barwanya umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Ibyo bituma Abahamya bakorerwa ibikorwa by’urugomo, urugero nko kubagabaho ibitero no kubabuza amahwemo.

Rimwe na rimwe, utwo dutsiko tw’Aborutodogisi twagiye dutuma abayobozi bamwe na bamwe banga guha Abahamya uburenganzira bwabo, urugero nk’uburenganzira bwo guteranira hamwe. Igihe abayobozi b’imigi imwe n’imwe bangaga ko Abahamya bakorera amateraniro ahantu bakodesheje, Abahamya bagiye biyambaza inkiko kugira ngo zibarenganure. Urukiko rw’Akarere ka Haifa (mu wa 2007) n’Urukiko rw’Ikirenga (mu wa 2015) zemeje ko abo bayobozi bakorera Abahamya ibikorwa by’ivangura, kuko batabaha uburenganzira nk’ubw’andi madini. Izo nkiko zahaye Abahamya uburenganzira bwo guterana mu mahoro nta we ubahutaza. Nyamara Abahamya ba Yehova baracyakorerwa ibikorwa by’ivangura.