Soma ibirimo

31 GICURASI 2019
ISIRAYELI

Gahunda idasanzwe yo kubwiriza ba mukerarugendo i Tel Aviv

Gahunda idasanzwe yo kubwiriza ba mukerarugendo i Tel Aviv

Kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 19 Gicurasi, Abahamya ba Yehova bateguye gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu ruhame mu mugi wa Tel Aviv. Icyo gikorwa cyateguwe bitewe nuko uwo mugi warimo usurwa na ba mukerarugendo, baje gusura ibikorwa ndangamuco byarimo bihabera. Urugero, kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 18 Gicurasi, i Tel Aviv habereye iserukiramuco ry’indirimbo ryahuruje ba mukerarugendo babarirwa mu bihumbi.

Gennadi Korobov, umwe mu bateguye iyo gahunda yo kubwiriza, yaravuze ati: “Tukimara kumenya ko ba mukerarugendo benshi bazaza mu iserukiramuco ry’indirimbo ryari riteganyijwe i Tel Aviv, twabonye ko ari uburyo bwiza bwo kubwiriza aho abantu benshi bahurira. Twashimishijwe no kubona ababwiriza 168 bo mu matorero 22 yo hirya no hino muri Isirayeli bitabira iyo gahunda.”

Abahamya bashyize utugare dushyirwaho ibitabo ahantu umunani, bagahera saa tatu za mu gitondo babwiriza, bakageza saa tatu z’ijoro, buri munsi. Kubera ko abo bakerarugendo babaga baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi, utwo tugare twariho ibitabo biri mu ndimi zigera ku icumi, ari zo: Icyarabu, Igishinwa, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage, Igiheburayo, Igitaliyani, Ikiyapani, Ikirusiya n’Icyesipanyoli.

Twiringiye ko iyo gahunda izagira akamaro muri Isirayeli. Nanone ibyo bigaragaza ko abagaragu ba Yehova bamusingiza “igihe cyose.”—Zaburi 34:1, 2.