Soma ibirimo

29 KAMENA 2015
ISIRAYELI

Urukiko rw’Ikirenga rwa Isirayeli rwemeje ko Abahamya bafite uburenganzira bwo guteranira hamwe mu mahoro

Urukiko rw’Ikirenga rwa Isirayeli rwemeje ko Abahamya bafite uburenganzira bwo guteranira hamwe mu mahoro

Urukiko rw’Ikirenga rwa Isirayeli na polisi yo muri icyo gihugu byashyigikiye uburenganzira bw’idini ruvuga ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo guteranira hamwe bagasenga. Urwo Rukiko rw’Ikirenga rwategetse umugi wa Ra’anana kubahiriza amasezerano wagiranye n’Abahamya ba Yehova yo gukodesha inzu bashakaga guteraniramo incuro ebyiri. Abayobozi b’uwo mugi bokejwe igitutu n’amadini maze basesa amasezerano bagiranye hasigaye amasaha 36 ngo ikoraniro rya mbere ribe.

Urukiko rwamaganye ivangura ryakozwe n’abayobozi b’uwo mugi

Abahamya ba Yehova bari baragiranye amasezerano n’umugi wa Ra’anana yo kugira amakoraniro ku itariki ya 18 Mata n’iya 2 Gicurasi 2015. Abahamya batangiye kubona ko hari ikibazo ku itariki ya 15 Mata ubwo umuyobozi w’uwo mugi yavugaga ko atizeye umutekano w’iryo koraniro ryagombaga kuba ku itariki ya 18 Mata. Nubwo umuyobozi wa polisi yo muri ako gace yabijeje ko bari gucunga umutekano, umugi wa Ra’anana wafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano bukeye bw’aho. Itangazamakuru ryavuze ko abayobozi b’uwo mugi bokejwe igitutu n’abayobozi b’amadini bavuze ko nuramuka wemereye Abahamya guterana batazongera kubashyigikira mu bya politiki.

Nubwo Abahamya bahise basaba ko Urukiko rw’Akarere rwa Lod rwategeka uwo mugi kubahiriza amasezerano bagiranye, ntibabonye umwanya uhagije wo kuburizamo icyo cyemezo cyafashwe n’umugi cyo guhagarika ikoraniro ryari kuba ku itariki ya 18 Mata. Abahamya bakodesheje ahandi bakorera ikoraniro ariko bishyura amafaranga akubye incuro esheshatu ayo bari kwishyura aho bari bakodesheje n’umugi.

Ku itariki ya 29 Mata Urukiko rw’Akarere rwa Lod rwategetse uwo mugi kubahiriza amasezerano, ruvuga ko “umugi [wa Ra’anana] warengereye uburenganzira [Abahamya ba Yehova] bahabwa n’Itegeko Nshinga, ni ukuvuga umudendezo wo mu rwego rw’idini, uwo guteranira hamwe, kubahwa no gufatwa kimwe n’abandi.” Umugi wahise ujurira ariko ku itariki ya 1 Gicurasi Urukiko rw’Ikirenga rwanga ubwo bujurire. Uwo mugi wongeye kujurira ariko biba iby’ubusa.

Abapolisi barinda Abahamya

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga watumye Abahamya ba Yehova bashobora guterana ku itariki ya 2 Gicurasi. Abayobozi b’amadini bo muri ako gace, harimo na rabi mukuru w’uwo mugi hamwe n’agatsiko k’Aborutodogisi kazwiho kugira amayeri arimo n’ubugome, bagaragaje ko batishimiye imikirize y’urubanza maze bategura “isengesho rya rusange” ryahuruje abantu bagera ku 1.500. Igihe Abahamya bagera kuri 600 bajyaga aho ikoraniro ryari kubera, basanze iyo mbaga y’abanyamadini ariho yahuriye. Ako kanya ibyari “isengesho rusange” byahindutse imyigaragambyo. Bamwe mu bigaragambyaga batangiye kwibasira Abahamya, harimo n’abagore n’abana. Barabatutse, barabacira, bakora ibimenyetso byo kubatuka kandi bangiza n’imodoka zabo. Icyakora polisi yahise ihagoboka ikumira abo bantu bigaragambyaga. Abapolisi batumye Abahamya baterana neza kandi ikoraniro rirangiye babafashije gusubira iwabo amahoro.

Abahamya ba Yehova bo muri Isirayeli barashimira cyane abayobozi barwanyije ivangura rishingiye ku idini, bakabaha uburenganzira bwo gusengera hamwe mu mahoro.