Soma ibirimo

23 KAMENA 2020
JEWORUJIYA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Kinyajeworojiya

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Kinyajeworojiya

Ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Kinyajeworojiya mu materaniro yihariye yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Iyo disikuru ye yari yarafashwe mbere y’igihe. Abantu basaga 19.521 bakurikiye ayo materaniro. Ayo materaniro akirangira, abantu bose bashoboraga gukura iyo Bibiliya ku rubuga rwa jw.org.

Umurimo wo guhindura iyo Bibiliya mu Kinyajeworojiya wamaze imyaka ine. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Iyi Bibiliya ikoresha imvugo yoroshye kandi yumvikana, ntekereza ko abagize imiryango bazishimira kuyigira hamwe.”

Hari undi wagize ati: “Intego yacu ni ugufasha buri wese gusobanukirwa ibyo asoma, hatitawe ku mashuri yize.”

Twizeye tudashidikanya ko iyo Bibiliya ihuje n’ukuri kandi ikoresha imvugo yoroshye, izatuma buri wese yibonera ko Yehova amukunda.—Yakobo 1:17.