Soma ibirimo

6 NYAKANGA 2023
JEWORUJIYA

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Ikimingereliya

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Ikimingereliya

Ku itariki ya 30 Kamena 2023, umuvandimwe Joni Shalamberidze, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Jeworujiya, yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa Bwiza Bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikimingereliya. Icyo ni cyo gitabo cya mbere cyo muri Bibiliya gisohotse muri urwo rurimi. Icyo gitabo cyo muri Bibiliya cyasohotse mu ikoraniro ry’iminsi tatu ryo mu mwaka wa 2023, rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze Kwihangana,” ryabereye mu Nzu y’Amakoraniro iri mu mujyi wa Zugdidi muri Jeworujiya. Icyo gihe hateranye abantu bagera kuri 627. Icyo gitabo cyo muri Bibiliya cyasohotse gicapye, gisohoka no mu buryo bwa elegitoronike.

Ururimi rw’Ikimingereliya ruvugwa cyane n’abantu batuye mu gace ka Samegrelo kari mu burengerazuba bwa Jeworujiya. Mu mwaka wa 2019, ni bwo Abahamya ba Yehova bashyizeho ibiro by’ubuhinduzi byitaruye mu mujyi wa Zugdidi.

Abahamya ba Yehova bari mu miryango mike isohora inyandiko mu rurimi rw’Ikimingereliya. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Guhindura mu rurimi rw’Ikimingereliya byaratugoye cyane kubera ko ari rurimi ruvugwa cyane aho kwandikwa. Nta kibonezamvugo gihamye cyangwa amategeko y’imyandikire rugira. Ubwo rero twafashe umwanzuro wo gukoresha ikibonezamvugo cy’imyandikire y’Ikinyajeworujiya ariko tukitonda cyane kugira ngo duhuze n’uburyo Ikimingereliya kivugwa.”

Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi bw’ururimi rw’Ikimingereliya mu mujyi wa Zugdidi muri Jeworujiya

Nanone, hari amagambo akoreshwa muri Bibiliya atavugwa mu rurimi rw’Ikimingereliya. Urugero, mu rurimi rw’Ikimingereliya nta jambo ribamo risobanura“kwihana.” Ubwo rero, abahinduzi bakoresheje igitekerezo cyo kumva “ubabajwe nuko wakoze ibintu bibi.”

Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikimingereliya, bazakoresha iyo Bibiliya bafasha abantu benshi bafite “inzara n’inyota byo gukiranuka.”—Matayo 5:6.