Soma ibirimo

Abahamya batatu bo muri Jeworujiya bambaye amakanzu agaragaza umuco gakondo bari kumwe n’abashyitsi babiri.

22 UGUSHYINGO 2018
JEWORUJIYA

Ikoraniro rya mbere ryihariye ryabereye i Tbilisi muri Jeworujiya

Ikoraniro rya mbere ryihariye ryabereye i Tbilisi muri Jeworujiya

Ku itariki ya 20-22 Nyakanga 2018, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Jeworujiya bakiranye urugwiro abantu bari baturutse mu bihugu 18 baje mu ikoraniro ryihariye ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Gira ubutwari” ryabereye mu murwa mukuru wa Jeworujiya witwa Tbilisi. Ni bwo bwa mbere ikoraniro ryihariye ribereye muri Jeworujiya kandi ryari ririmo ibiganiro biteye inkunga bishingiye kuri Bibiliya, abashyitsi bakiranwa urugwiro kandi hari n’ibintu byinshi biranga umuco wo muri ako gace n’ibiranga amateka yaho.

Iryo koraniro ryabereye muri sitade y’imikino iri i Tblilisi kandi haje abantu bagera ku 7.002. Iryo koraniro ryerekanwe ahantu hagera kuri 80 hirya no hino mu gihugu, bituma abarikurikiranye bose hamwe bararengaga 21.500. Kimwe mu bintu bidasanzwe byabaye muri iryo koraniro ni uko habatijwe abantu 208 bose.

Uretse ibiganiro byatanzwe muri iryo koraniro, abashyitsi batemberejwe ahantu habera imurika hagaragaza umuco wo muri Ukraine. Abahamya bo muri ako gace bitaye ku bashyitsi bababyinira imbyino gakondo, babaha ku byo kurya byaho kandi babatembereza ahantu hari amazu ya kera yo mu mugi wa Tbilisi.

Umuvandimwe uhagarariye ibiro by’ishami byo muri Jeworujiya witwa Tamaz Khutsishvili yagize ati: “Hashize igihe kinini uburenganzira bwo kujya mu idini umuntu ashaka butubahirizwa neza. Icyakora ubu ngubu, twakoranye neza n’abayobozi bo muri aka gace. Twishimiye cyane kwakira abavandimwe na bashiki bacu kandi twishimiye ko byose byagenze neza mu mahoro.”—Abaroma 15:7.

 

Ku itariki ya 20-22 Nyakanga 2018 muri Jeworujiya habereye ikoraniro ryihariye ribera muri sitade kandi hateranye abantu bagera kuri 7.002. Nanone hari abandi bantu bagera ku 14.912 bakurikiranye iryo koraniro bari mu tundi duce dutandukanye two hirya no hino mu gihugu.

Umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze disikuru isoza iryo koraniro.

Muri iryo koraniro habatijwe abantu 208. Pisine yari iri hafi y’urukuta runini rw’amabuye ruri imbere muri iyo sitade.

Iryo koraniro ryerekanwe mu duce tugera kuri 80 turi hirya no hino mu gihugu.

Bashiki bacu bo muri Jeworujiya baha ikaze umushyitsi. Umwe muri abo bashiki bacu yambaye ingofero ikozwe mu bwoya bw’intama. Izo ngofero zikunze kwambarwa n’abantu batuye mu duce two mu misozi ya Jeworujiya.

Hari gahunda yo kwakira abashyitsi yabaye ku itariki 17 na 18 Nyakanga ibera ahitwa Château Mukhrani mu mudugudu wa Mukhrani hafi ya Tbilisi. Icyo gihe habyinwe imbyino gakondo kandi hari n’indirimbo zigaragaza umuco wo muri Jeworujiya. Herekanywe na videwo ebyiri zigaragaza amateka y’umurimo wo muri Jeworujiya.

Abahamya bo muri ako gace babyina imbyino yitwa Adjaruli, ikaba yaritiriwe agace kari mu burengerazuba bw’amagepfo y’igihugu, ahegereye inyanja yirabura. Iyo mbyino bayibyina bambaye imyenda yo muri Jeworujiya ikunzwe cyane muri ako gace.

Abavandimwe bo muri Jeworujiya baririmba indirimbo gakondo ziririmbwa muri ako gace.