Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova barimo babwiriza mu ruhame hafi ya Bridge of Peace, mu mugi wa Tbilisi

21 GASHYANTARE 2017
JEWORUJIYA

Urukiko rw’u Burayi rwashimangiye ko Abahamya bo muri Jeworujiya bahabwa uburenganzira bwo gusenga

Urukiko rw’u Burayi rwashimangiye ko Abahamya bo muri Jeworujiya bahabwa uburenganzira bwo gusenga

Umudendezo Abahamya ba Yehova bo muri Jeworujiya bafite ubu, ntibari bawufite mu myaka mike ishize. Ubu bafite ubuzimagatozi, kandi bemerewe gusenga mu bwisanzure. Ariko ibintu si uko byari bimeze kuva mu mwaka wa 1999 kugeza mu wa 2003. Muri iyo myaka hari igihe leta yemeraga ko intagondwa z’amadini zigaba ibitero ku Bahamya, kandi ntizikurikiranwe n’ubutabera.

Ibitotezo Abahamya bahuye na byo muri icyo gihe cy’umwijima, byatumye bageza ibirego byabo mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Kimwe muri ibyo birego ni aho Tsartsidze na bagenzi be baregaga Jeworujiya, bavuga ibintu bitatu byabaye mu mwaka wa 2000 n’uwa 2001. Muri ibyo harimo ibikorwa by’urugomo, gusesa amateraniro, gusenyerwa, gukubitwa no gutukwa n’abapolisi.

Ku itariki ya 17 Mutarama 2017, urukiko rw’u Burayi rwafashe umwanzuro mu rubanza rwa Tsartsidze rwemeza ko Abahamya bavukijwe uburenganzira bwabo. Urwo rukiko rwasanze polisi ya Jeworujiya yaragize uruhare muri ibyo bikorwa cyangwa ntitabare abagiriwe nabi. Nanone urwo rukiko rwasanze inkiko zo muri icyo gihugu zitarakumiriye ibikorwa by’urugomo bikorerwa Abahamya, bitewe n’uko zasuzumaga ibirego byabo zibogamye kandi zikabisuzuma zica hejuru.

Umwanzuro wa gatatu ugaragaza ko guverinoma yashyigikiye ibikorwa byo gutoteza Abahamya

Iyi ni inshuro ya gatatu Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rutangaza ko Jeworujiya yagiye ivutsa Abahamya ba Yehova umudendezo kuva mu mwaka wa 1999 kugeza mu wa 2003. Muri iyo myanzuro yose, urwo rukiko rwasanze Jeworujiya yararenze ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, igihe yananirwaga kubahiriza umudendezo mu by’idini w’Abahamya ba Yehova kandi ikabakorera ibikorwa by’ivangura.

Urwo rukiko rwavuze ibibera muri Jeworujiya rugira ruti: “Imyitwarire y’abahagarariye icyo gihugu yo guhohotera Abahamya ba Yehova cyangwa kwigira ba ntibindeba mu gihe babonye bahohoterwa, yatije umurindi abagizi ba nabi bo muri icyo gihugu, bituma bahohotera Abahamya umusubizo.”

Urukiko rw’u Burayi rwashimangiye umudendezo mu by’idini

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwasuzumye ibirego bitatu byatanzwe na Tsartsidze kandi muri byo harimo ibyo abapolisi bagizemo uruhare.

  • Ku itariki ya 2 Nzeri 2000, abapolisi bo mu mugi wa Kutaisi bafashe Dzamukov bamujyana kuri sitasiyo yabo. Bafatiriye ibitabo yari afite, baramutuka kandi baramukubita. Bukeye bwaho hari umupolisi wakubise Gabunia, amukubita ibipfunsi mu nda kandi amuciraho ibitabo.

  • Ku itariki ya 26 Ukwakira 2000, abapolisi bo mu mugi wa Marneuli baje aho Abahamya bari bateraniye, barogoya amateraniro yabo kandi bafatira ibitabo bari bafite. Icyo gihe bafashe Mikirtumov, warimo atanga ikiganiro na Aliev, nyir’inzu bari bateraniyemo babajyana kuri sitasiyo ya polisi. Nyuma y’aho abapolisi bafashe Mikirtumov bamwuriza imodoka ku ngufu, bamujyana hanze y’umugi, bamubwira ko atagomba kugaruka muri uwo mugi. Nanone bihanangirije Aliev ko amateraniro y’Abahamya ba Yehova atagomba kongera kubera iwe.

  • Ku itariki ya 27 Werurwe 2001, agatsiko k’intagondwa z’Aborutodogisi kiroshye mu rugo rwa Gogelashvili mu gihe cy’amateraniro. Batutse abari baje mu materaniro kandi babahatira kuhava. Ako gatsiko k’Aborutodogisi kafatiriye ibitabo by’abo Bahamya kandi ku munsi wakurikiyeho kabitwikira ku karubanda mu isoko ryo hafi aho. Polisi yarabirebereye.

Igihe cyose Abahamya biyambazaga inkiko zo muri Jeworujiya ntizibarenganure. Urukiko rw’u Burayi rwasanze abacamanza bo muri Jeworujiya barahishiriye polisi bakanga gusuzumana ubwitonzi ibimenyetso byatanzwe n’Abahamya ba Yehova. Dore icyo urwo rukiko rwavuze ku myitwarire y’abo bacamanza:

Urukiko rwasanze kuba abashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa barasuzumaga ibyabaye baca hejuru kandi bakirengagiza bimwe, hamwe no kuba barangaga kwakira ibimenyetso by’abarega, bigaragaza ko mu buryo runaka inzego z’ubutabera zari zishyigikiye ibikorwa by’urugomo byakorewe abarega.

Kubera ko urwo rukiko rwasanze abarega baravukijwe uburenganzira bahabwa n’Ingingo ya 9 (ivuga ku mudendezo mu by’idini) n’iya 14 (ivuga ku ivangura) zo mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwabasabiye indishyi zingana n’amayero 11.000 (hafi 10.951.000 y’Amanyarwanda), hamwe n’amagarama y’urukiko angana n’amayero 10.000 (hafi 9.955.000 y’Amanyarwanda).

Ese uyu mwanzuro hari aho uhuriye n’ikibazo cyo mu Burusiya na Azerubayijani?

Mu mwanzuro urwo rukiko rwafashe, rwagarutse ku myanzuro rwafatiye igihugu cya Jeworujiya mu rubanza rwa Gldani na Begheluri n’imyanzuro rwafatiye u Burusiya mu rubanza rwa Kuznetsov na Krupko. Guverinoma ya Jeworujiya yagiye ikurikiza iyo myanzuro buhorobuhoro, kandi ubu Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu bashimishijwe no kuba batekanye, bakaba bashobora guteranira hamwe kandi bakageza ku bandi ibyo bizera nta cyo bikanga.

André Carbonneau, umwavoka wo ku rwego mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, wakurikiranye izo manza muri Jeworujiya kandi akagira uruhare mu gutegura ibirego byo gushyikiriza urwo rukiko rw’u Burayi, yagize ati: “Uyu mwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ugaragaza ko rutazihanganira ibikorwa bya guverinoma rufiteho ububasha yaba ishyigikira ibikorwa byo kuvutsa abaturage umudendezo wabo mu by’idini. Abahamya ba Yehova bashimishwa no kuba guverinoma ya Jeworujiya irimo gutera intambwe zishimishije mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo mwanzuro, bityo bagasenga mu bwisanzure. Twizeye ko n’ibindi bihugu by’i Burayi, urugero nk’u Burusiya, bizabivanamo isomo.”

Umwanzuro urwo rukiko ruherutse gufata, urengera umudendezo abantu bafite wo guteranira hamwe no kugeza imyizerere yabo ku bandi. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bizeye ko uyu mwanzuro uzagira uruhare mu mikirize y’izindi manza zimeze nka rwo zo mu Burusiya no muri Azerubayijani.