Soma ibirimo

22 KAMENA 2015
JEWORUJIYA

Jeworujiya yemeye ko yarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova

Jeworujiya yemeye ko yarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeye umwanzuro wafashwe na guverinoma ya Jeworujiya w’uko yarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova, ibabuza umudendezo wo mu rwego rw’idini no guteranira hamwe. Abahamya ba Yehova baburanye na leta ya Jeworujiya kuko yambuye ubuzima gatozi imiryango ibiri yo mu rwego rw’amategeko ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova. Icyo gikorwa leta yakoze cyatumye ibikorwa by’urugomo byakorerwaga Abahamya ba Yehova byiyongera hagati y’umwaka wa 2001 n’uwa 2004.

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeye imbabazi zasabwe na Jeworujiya

Mu mwanzuro w’urwo rukiko wo ku itariki ya 21 Gicurasi 2015, a rwavuze ko muri Nzeri 2014 leta ya Jeworujiya ubwayo yafashe umwanzuro ugaragaza ko ‘yemera ko yarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova kandi ko ibabajwe n’ibyabaye.’ Uwo mwanzuro wakomezaga uvuga ko Jeworujiya yemera ko igikorwa yakoze mu mwaka wa 2000 cyo kwambura ubuzima gatozi imiryango yo mu rwego rw’amategeko ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova, ‘utari ufite ishingiro.’ Nanone yemeye ko kuba itarubahirije amategeko byatumye iyo miryango itongera guhabwa ubuzima gatozi.

Urwo rukiko rwavuze ko kuba guverinoma yarasabye imbabazi byari bihagije kugira ngo urubanza rurangire. Nanone rwavuze ko kuba “abategetsi barimye ubuzima gatozi imiryango yo mu rwego rw’idini cyangwa bakayambura ubwo buzima gatozi, bari barengereye uburenganzira iyo miryango ifite. Icyo gihe kandi bari barenze ku bivugwa mu ngingo ya 11, bisobanurwa no mu ya 9 yo mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi.” Leta yemeye kwishyura amayero 6.000 (hafi 5.000.000 Frw) yo kuriha ibyangijwe.

Kwamburwa ubuzima gatozi byatumye bamara imyaka myinshi batotezwa

Iyo miryango yombi yo mu rwego rw’amategeko ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova muri Jeworujiya, yari yarahawe ubuzima gatozi mu mwaka wa 1998. Icyakora, hari umunyapolitiki wari no mu Nteko Ishinga Amategeko washakaga guca Abahamya ba Yehova mu gihugu cyose cya Jeworujiya. Bamwe mu bayobozi b’idini ry’Aborutodogisi n’abantu b’intagondwa bifatanyije n’uwo munyapolitiki mu guharabika Abahamya ba Yehova no kubakorera ibikorwa by’urugomo.

Muri Mata 1999, uwo munyapolitiki wari ufite n’ishyaka ahagarariye yashyikirije ikirego Urukiko rw’Akarere ka Isani-Samgori rwa Tbilisi arusaba guca Abahamya ba Yehova no kwambura ubuzima gatozi imiryango ibiri yo mu rwego rw’amategeko bakoresha. Igihe urubanza rwatangiraga muri Kamena 1999, abapadiri b’Aborutodogisi n’ababashyigikiye bari mu rukiko. Hanze yarwo hari uwahoze ari umupadiri w’Umworutodogisi witwa Vasili Mkalavishvili n’abambari be, barimo batwika ku mugaragaro ibitabo by’Abahamya ba Yehova.

Urukiko rwa Isani-Samgori rwamaganye ikirego cy’uwo munyapolitiki ruvuga ko kidafite ishingiro. Icyakora yarajuriye. Ku itariki ya 26 Kamena 2000, urukiko rw’ubujurire rwasheshe umwanzuro w’urukiko maze rutegeka ko iyo miryango yombi yo mu rwego rw’amategeko ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova iseswa. Nyuma yaho, intagondwa z’Aborutodogisi zatangiye kugaba ibitero ku Bahamya. Ku itariki ya 22 Gashyantare 2001, Urukiko rw’Ikirenga rwa Jeworujiya rwanze ubujurire bw’Abahamya ruvuga ko nta kindi rwabakorera uretse kuvuga ko batsinzwe, bitewe n’uko nta buzima gatozi bafite. Abahamya ba Yehova bamaze kubona ko inkiko zo muri Jeworujiya zitabarenganuye, bagejeje ikirego ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ku itariki ya 16 Kanama 2001.

Urukiko rw’Ikirenga rumaze gufata uwo mwanzuro, Abahamya barushijeho gutotezwa no gukorerwa ibikorwa by’urugomo, ku buryo bagabweho ibitero bigera mu magana. Incuro hafi ya zose abayobozi ntibarindaga Abahamya ndetse hari n’igihe bifatanyaga muri ibyo bitero. Hari Abahamya benshi bakomerekeye muri ibyo bitero. Abo banyamadini b’intagondwa barogoyaga amateraniro, bakangiza ingo z’Abahamya cyangwa bakazitwika, bakabiba kandi bagatwika ibitabo byabo. Abategetsi banze ko Abahamya binjiza ibitabo byabo mu gihugu kandi bafatira ibyo bari baratumije mbere. Nanone abategetsi banze ko Abahamya bakodesha amazu yo guteraniramo. Kubera ko ibitotezo byarushagaho gukaza umurego kandi leta ikanga kurinda Abahamya ba Yehova, bagejeje ibirego ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, bavuga ukuntu bagiye bakorerwa urugomo n’ukuntu abayobozi bagiye bafatanya n’abo bagizi ba nabi. Mu manza ebyiri zose zaciwe kuri icyo kibazo, urwo rukiko rwavuze ko Abahamya batsinze. b

Uko ibintu byagendaga bikemuka muri Jeworujiya, Abahamya bongeye gusabira ubuzima gatozi ya miryango ibiri yo mu rwego rw’amategeko bakoresha kugira ngo bashobore kugira imitungo yabo bwite no gukurikirana ibibazo byabo byo mu rwego rw’amategeko. Muri icyo gihe cyose, abayobozi bo muri Jeworujiya bafashe Mkalavishvili na bamwe mu bambari be barabafunga. Ibitotezo bikaze Abahamya bahuye na byo byarangiye mu mwaka wa 2004.

Uko ibintu byifashe muri iki gihe

Nubwo uko imyaka yagiye ihita ari ko ibibazo Abahamya ba Yehova bahuraga na byo byagiye bigabanuka, baracyahura n’ibibazo bya hato na hato. Raporo iherutse kohererezwa Umuryango Ushinzwe Ubutwererane n’Umutekano Hagati y’Ibihugu by’u Burayi yavuze ko mu mwaka wa 2014 Abahamya ba Yehova bo muri Jeworujiya bakorewe ibikorwa by’urugomo bigera kuri 63.

Michael Jones, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati “twishimiye ko Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwamenye ibikorwa by’urugomo byakorewe Abahamya mu myaka ishize. Tunejejwe no kuba Jeworujiya yariyemeje kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Twiringiye ko icyemezo iherutse gufata hamwe n’imanza twagiye dutsindira muri urwo rukiko bizatuma Abahamya ba Yehova batongera gukorerwa ibikorwa by’urugomo kandi bagahabwa umudendezo wo mu rwego rw’idini.”

a Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwaciye urwo rubanza ku itariki ya 21 Mata 2015, ariko rutangaza umwanzuro warwo hashize ukwezi.

b Urubanza no. 71156/01 Abahamya ba Yehova bo mu itorero rya Gldani n’abandi baburanagamo na Jeworujiya ku itariki ya 3 Gicurasi 2007; urubanza no. 28490/02 Begheluri n’abandi baburanagamo na Georgia ku itariki ya 7 Ukwakira 2014.