Soma ibirimo

14 UKWAKIRA 2014
JEWORUJIYA

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasabye Jeworujiya gukurikiza amategeko

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasabye Jeworujiya gukurikiza amategeko

Ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro urenganura Abahamya ba Yehova bo muri Jeworujiya. Hari hashize imyaka 12 urubanza Begheluri na bagenzi be baburanagamo na Jeworujiya rugejejwe muri uru rukiko. Abarega muri urwo rubanza ni abantu 99 kandi bazanye ikirego cyabo mu rukiko bitewe n’ibikorwa 30 bakorewe byo gukubitwa no gutukwa 30. Abo bantu bose bahohotewe ni Abahamya ba Yehova, uretse umwe muri bo. Ibyo byose byatangiye igihe abapolisi basesaga amateraniro atandukanye yo mu rwego rw’idini babigiranye urugomo, haza no gukwirakwira ibikorwa byo guhohotera Abahamya mu ngo zabo, mu nkiko no mu mihanda, babahoye idini.

Mu myanzuro y’urubanza, urwo Rukiko rw’u Burayi rwasanze abarega baragejeje ibirego bigera ku 160 mu rukiko, bavuga ko ibyo bitero byabaga birimo abapolisi n’abategetsi. Icyakora gutanga ibyo birego nta cyo byagezeho. Kubera ko abagabye ibyo bitero batigeze bahanwa, byatumye barushaho gukaza umurego no kugaba ibindi bitero.

Tariki ya 8 Nzeri 2000, Abahamya ba Yehova bari bateraniye mu mugi wa Zugdidi bagabweho igitero

Urugero, ku itariki ya 8 Nzeri 2000, Abahamya bagera kuri 700 bari bateraniye mu mugi wa Zugdidi, mu materaniro yo mu rwego rw’idini. Mu buryo butunguranye, umutwe wihariye w’abapolisi bipfutse mu maso biroshye aho Abahamya bari bateraniye, batangira gutwika ibikoresho byakoreshwaga muri ayo materaniro, kandi bakubita abantu bagera kuri 50. Abahohotewe icyo gihe, bahise batanga ikirego. Icyakora, abategetsi banze gukurikirana abo banyarugomo kandi ntibarenganura abahohotewe.

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwamaganye ibikorwa byo kurebera ibibi bikorwa n’abategetsi

Kubera ko inzego zishinzwe umutekano zananiwe gukora iperereza ngo zihane abagize uruhare muri ibyo bikorwa by’urugomo, byabaye ngombwa ko mu mwaka wa 2002, abahohotewe bajyana ikirego mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Mu mwanzuro urwo Rukiko rw’u Burayi rwafashe ku itariki ya 7 Ukwakira, rwavuze ko “abategetsi ba Jeworujiya bimakaje umuco wo kudahana, bituma mu gihugu hose Abahamya ba Yehova bakomeza kugabwaho ibitero.” Nanone urwo rukiko rwavuze ko ibitero by’abanyarugomo “byatijwe umurindi n’urwikekwe rugirirwa Abahamya ba Yehova” kandi ko inzego zishinzwe umutekano na zo “zagaragaweho iyo mitekerereze y’ivangura . . . , ari na byo bishimangira ko abategetsi bashyigikiye mu rugero runaka urwo rugomo.”

“Abategetsi ba Jeworujiya bimakaje umuco wo kudahana, bituma mu gihugu hose Abahamya ba Yehova bakomeza kugabwaho ibitero.”

— Urubanza Begheluri na bagenzi be baburanagamo na Jeworujiya, no. 28490/02, 7 Ukwakira 2014, p. 40, par. 145

Ibyo ni byo byatumye rwa rukiko rw’u Burayi ruvuga ko abategetsi ba Jeworujiya bahamwa n’ibikorwa by’agahomamunwa byakorewe abantu 47 mu batanze ikirego, kandi ko abategetsi bakoreye abantu 88 ibikorwa by’ivangura kandi bakabavutsa umudendezo wabo mu by’idini. Urwo rukiko rwategetse guverinoma y’icyo gihugu “guhagarika ibyo bikorwa yahamijwe n’urukiko kandi igakuraho ingaruka zose” zatewe no kudahana n’“urwikekwe.” Urwo rukiko rwategetse Jeworujiya gutanga amande asanga amayero 45.000, harimo impozamarira n’amagarama y’urubanza.

Hari icyahindutse ku mimerere Abahamya bo muri Jeworujiya barimo

Nubwo guhera mu mwaka wa 2004 hari ibyagiye bihinduka mu buryo bugaragara, Abahamya bo muri Jeworujiya bakomeje kugabwaho ibitero bya hato na hato kandi bakabuzwa amahwemo. Mu mwaka wa 2013, Abahamya bakorewe ibikorwa by’urugomo 53. Umwanzuro w’urubanza rwa Begheluri, utegeka abategetsi ba Jeworujiya guhita bakurikirana ibyo bikorwa by’urugomo byakorewe abaturage bayo, kandi igahita ibikoraho iperereza. Abahamya ba Yehova biringiye ko iyo guverinoma izakurikirana kandi igahana nta kubogama ababakoreye ibikorwa by’urugomo babaziza idini ryabo.