Soma ibirimo

Iyi foto yafatiwe mu kirere, igaragaza inzu y’ibiro iri ahagana ruguru iburyo, naho inzu enye z’amacumbi ziri ahagana hasi.

22 WERURWE 2019
KAMERUNI

Amakuru mashya: Imirimo yo kubaka ibiro by’ishami byo muri Kameruni

Amakuru mashya: Imirimo yo kubaka ibiro by’ishami byo muri Kameruni

Hashize umwaka imirimo yo kubaka ibiro by’ishami byo muri Kameruni itangiye. Nk’uko byagaragajwe ku ifoto iri haruguru, bimwe mu bice bigize amazu ane y’amacumbi hamwe n’ibiro bimaze kubakwa. Ibyo biro by’ishami bishya bifite amacumbi yakwakira abantu bagera kuri 60 n’ibiro bishobora gukoreramo abantu 71. Dukurikije aho imirimo igeze, ayo mazu azatangira gukorerwamo ahagana mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2019. Amafoto ari hasi aha, agaragaza aho iyo mirimo igeze.

Uko ibiro by’ishami bizaba bimeze

 

Nyakanga 2018: Bubaka fondasiyo y’inzu ya gatatu y’amacumbi.

Kanama 2018: Hubakwa uruzitiro ruzengurutse ikibanza cyose.

Nzeri 2018: Inyubako iri imbere ni inzu ya kane y’amacumbi. Inkuta zubakishijwe amatafari z’igorofa rya mbere zararangiye.

Ukwakira 2018: Uko aho binjirira mu nzu y’ibiro hazaba hameze.

Ukuboza 2018: Bashyira sharupante y’ibyuma ku nzu y’amacumbi ya kabiri n’iya gatatu.