Soma ibirimo

5 KANAMA 2019
KAMERUNI

Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rwa Bassa

Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rwa Bassa

Ku itariki ya 2 Kanama 2019, mu mugi wa Douala muri Kameruni, habaye ikoraniro ry’iminsi itatu ry’Abahamya ba Yehova, maze hasohoka Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rwa Bassa. Umurimo wo guhindura iyo Bibiliya wamaze umwaka n’amezi atandatu. Iyo ni yo Bibiliya ya mbere ihinduwe n’Abahamya ba Yehova mu rurimi kavukire rwo muri Kameruni.

Umuvandimwe Peter Canning, wo muri Komite y’ibiro by’ishami byo muri Kameruni, ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse ku munsi wa mbere w’ikoraniro ryari ryabereye mu Nzu y’amakoraniro iri Logbessou. Icyo gihe hari hateranye abantu 2.015.

Mbere y’uko iyo Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki isohoka muri urwo rurimi, abavandimwe na bashiki bacu baruvuga bakoreshaga indi Bibiliya ihenze kandi itumvikana neza. Hari Umuhamya wifatanyije mu murimo wo guhindura iyo Bibiliya muri urwo rurimi, wavuze ati: “Iyi Bibiliya nshya, izafasha ababwiriza gusobanukirwa ibyo basoma muri Bibiliya. Nanone izatuma barushaho gukunda Yehova n’umuryango we.”

Ugereranyije, abantu basaga 300.000 bo muri Kameruni bavuga ururimi rwa Bassa. Mu ifasi y’ibiro by’ishami bya Kameruni, hari ababwiriza 1.909 bavuga urwo rurimi.

Twizeye tudashidikanya ko iyi Bibiliya ihinduye mu buryo buhuje n’ukuri kandi ikoresha imvugo yoroshye, izafasha abasomyi kubona ko ‘Ijambo ry’Imana ari rizima.’—Abaheburayo 4:12.