Soma ibirimo

26 KAMENA 2018
KAMERUNI

Imirimo yo kubaka ibiro by’ishami byo muri Kameruni igeze kure

Imirimo yo kubaka ibiro by’ishami byo muri Kameruni igeze kure

Mu murwa mukuru wa Kameruni witwa Douala, hari ibiro by’ishami nanone byitwa Beteli bikoreramo abantu bagera kuri 50. Vuba aha, bazashimishwa cyane n’amazu mashya y’ibiro by’ishami bitewe n’uko amazu y’ibiro bari basanzwe bakoreramo yari mu gace ka Bonabéri, azasimbuzwa ayo mazu arimo yubakwa mu gace ka Logbessou. Kubaka ibiro by’ishami bishya bigaragaza ko muri Kameruni umubare w’ababwiriza wiyongereye. Mu mwaka wa 2017, abateranye Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo basaga 100.000, bakaba bikubye kabiri umubare w’ababwiriza.

Abavandimwe bacu barimo barubaka umurindankuba.

Ahari kubakwa ibiro by’ishami hegeranye n’ahari Inzu y’Amakoraniro. Abakozi batangiye kubaka fondasiyo. Biteganyijwe ko bazubaka amazu yo kubamo ameze nk’ayubakwa muri ako gace hamwe n’indi nzu y’ibiro iri ukwayo, nk’uko byagaragajwe ku ifoto ibanza. Ukurikije aho uwo mushinga ugeze, abagize umuryango wa Beteli bashobora kuzimukira muri ayo mazu mu mpera z’umwaka wa 2019.

Umwe mu bakozi ba Beteli yo muri Kameruni witwa Gilles Mba ukora mu biro bishinzwe amakuru, yagize ati: “Birashimishije kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bagaragaje ubwitange nka Yesaya, bakaza kudufasha kubaka ibiro by’ishami” (Yesaya 6:8). Yongeyeho ati: “Uyu mushinga w’ubwubatsi waradufashije twese abakora ku biro by’ishami. Dutegerezanyije amatsiko gukorera mu biro bishya bizubahisha izina rya Yehova.”

Abavandimwe na bashiki bacu basaga 2.800 bitabiriye inama yihariye ivuga iby’uwo mushinga wo kubaka.