Soma ibirimo

4 UGUSHYINGO 2016
KAMERUNI

Impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu muri Kameruni

Impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu muri Kameruni

Mu gitondo cyo ku itariki ya 21 Ukwakira 2016, hari gari ya moshi yajyaga ku cyambu cyo mu mugi wa Douala, muri Kameruni, yataye inzira igeze hafi y’umugi wa Eseka, ku birometero 120 uturutse i Yaoundé mu murwa mukuru. Abantu basaga 600 barakomeretse, naho 70 bahasiga ubuzima.

Mu bakomeretse, harimo Abahamya ba Yehova cumi na batandatu. Nanone, hari umusaza w’itorero w’Umuhamya wari ufite imyaka 65 wahitanywe n’iyo mpanuka. Tubabajwe cyane n’urwo rupfu rw’umuvandimwe wacu, kandi twifatanyije n’abandi bose bahuye n’iyo mpanuka n’imiryango yabo.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Muri Kameruni: Gilles Mba, 237-6996-30727