Soma ibirimo

Mudaheranwa n’umugore we b’abapayiniya, bagiye ku kazi

6 MATA 2020
KANADA

Bakomeje kugira amahoro muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo

Bakomeje kugira amahoro muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo

Umuhamya witwa Mudaheranwa Jean Yves n’umugore we Vasthie, bari mu bafasha abarwaye Koronavirusi mu mugi wa Montreal, muri Kanada. Mudaheranwa ni umuganga uvura indwara z’ubuhumekero, na ho umugore we, ni umuforomokazi mu bitaro byita ku barwaye COVID-19. Muri iki gihe abantu bahangayitse, Mudaheranwa n’umugore we, bakomeje kwishingikiriza ku mbaraga zituruka kuri Yehova kandi bakomeje kugira “amahoro yo mu mutima.”—Yesaya 65:14.

Mudaheranwa yaravuze ati: “Ni bwo bwa mbere nabona abakozi dukorana bahangayitse bigeze aha.” Umugore we, na we yaravuze ati: “Kwiyigisha biradufasha cyane. Twibuka ko turi mu minsi y’imperuka, kandi ko Yehova atazadutererana. Nanone gusenga kenshi biradufasha cyane. Mbere y’uko njya ku kazi ndabanza ngasenga, kandi mpita numva mfite amahoro yo mu mutima.”

Mudaheranwa n’umugore we, bakurikiranye amateraniro

Mudaheranwa yaravuze ati: “Navukiye mu Rwanda, kandi narokotse Jenoside. Kuva nagera muri Kanada, nari ntarabona ikintu gitera abantu ubwoba nk’iki cyorezo. Ubwo rero, wabonaga rimwe na rimwe abantu basa n’aho bibagiwe ko turi mu minsi y’imperuka. Nange, sinajyaga ntekereza ko umunsi wa Yehova wegereje cyane. Iki cyorezo cyahise kinyemeza ko, turi mu minsi y’imperuka kandi nanone cyatumye ndushaho kwizera Bibiliya n’ubuhanuzi burimo.”

Kimwe n’abandi Bahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, umuvandimwe Mudaheranwa n’umugore we, na bo bakomeje kugira amahoro yo mu mutima muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo.—Yesaya 48:18.