Soma ibirimo

Imodoka z’abaporisi zafunze umuhanda ugana ahabaye umwuzure, mu ntara ya Quebec

17 GICURASI 2019
KANADA

Umwuzure ukaze muri Kanada

Umwuzure ukaze muri Kanada

Abantu babarirwa mu bihumbi bo mu ntara ya New Brunswick, Ontario n’iya Quebec muri Kanada, bavanywe mu byabo kubera umwuzure. Mu ntara ya Quebec honyine, abantu bagera ku 9.000 bavanywe mu byabo.

Ibiro by’Abahamya byo muri Kanada byavuze ko inzu zigera kuri 44 z’Abahamya zangijwe n’uwo mwuzure. Nubwo bivugwa ko mu ntara ya New Brunswick n’iya Ontario nta kintu na kimwe kirangirika, umwuzure uracyakomeza.

Abagenzuzi basura amatorero yo mu ntara ya Quebec, barimo barakorana n’abasaza bo muri ako karere kugira ngo bahumurize ababwiriza. Nanone hari umuvandimwe uhagarariye ibiro by’Abahamya wasuye uturere twibasiwe n’umwuzure, kugira ngo ahumurize abavandimwe na bashiki bacu. Mu gace ka Beauce, Abahamya baho barangije gusukura no gukura ibyondo mu nzu zigera kuri 20 za bagenzi babo. Mu gace ka Sainte-Marthe-sur-le-Lac, hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ifashe abibasiwe n’uwo mwuzure.

Dusenga dusaba ko abo bavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’uwo mwuzure bakomeza kwiringira ko Yehova azabaha ‘imbaraga n’ubushobozi.’—Kuva 15:2.