22 NZERI 2015
KANADA
Abayobozi bo mu majyaruguru ya Kanada bashimiye Abahamya ba Yehova kubera gahunda yihariye bakoze yo kwigisha Bibiliya
TORONTO—Abahamya ba Yehova bagera hafi ku 150 bifatanyije muri gahunda yihariye yo kwigisha abantu Bibiliya yateguwe n’ibiro by’ishami bya Kanada, yabaye muri Nzeri no mu Kwakira 2014. Hashyizweho gahunda yo gusura imidugudu 35 yitaruye yo muri icyo gihugu.
Abo Bahamya bashyizwe mu matsinda boherezwa gusura imigi n’imidugudu yo mu turere duhera mu karere ka Aklavik kari mu majyaruguru y’uburengerazuba kugeza muri Kangiqsualujjuaq muri Québec, aho hantu hakaba hari intera y’ibirometero 3.300. Abifatanyije muri iyo gahunda bose birihiye ibintu byose bari gukenera mu rugendo, ndetse hari n’aho birihiraga itike y’indege y’amadolari abarirwa mu bihumbi kuri buri muntu.
Mbere y’uko iyo gahunda itangira, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yari yaremeye ko videwo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” ihindurwa mu rurimi rw’ikinukitituti. Urwo rurimi ruvugwa n’abantu 35.000 bo mu bwoko bw’Abayinuwiti bo muri Kanada kandi ni rwo rukoreshwa mu butegetsi mu karere ka Nunavut no mu turere two mu majyaruguru y’uburengerazuba.
Hari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo muri Aklavik witwa Velma Illasiak, wavuze ukuntu Abahamya babasuye agira ati “abanyeshuri bishimiye rwose ibyo Abahamya babigishije kandi n’ubu baracyabizirikana . . . Turateganya gutumiriza buri munyeshuri w’ingimbi cyangwa umwangavu imibumbe yombi y’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo. Turabashimira cyane ukuntu mwadusuye ku ishuri no mu mudugudu wacu.”
Peter Iyaituk, meya w’umugi wa Ivujivik uri mu majyaruguru ya Québec, amaze kuganira n’Abahamya no kureba videwo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?,” yamaze amasaha abiri yose abatembereza mu karere ayobora bari mu modoka ye. Nanone ku munsi batahiyeho yabajyanye ku kibuga cy’indege kandi abashimira kuba barabasuye.
Matthieu Rozon, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Kanada, yaravuze ati “Abahamya ba Yehova bishimira kwigisha umuntu wese Bibiliya ku buntu. Abifatanyije muri iyo gahunda babonye ko igihe n’imbaraga bakoresheje bitabaye imfabusa.”
Mu mezi abiri iyo gahunda yamaze, Abahamya batanze ibitabo bisaga 37.000. Abantu bagera hafi kuri 600 basabye ko Abahamya ba Yehova bakongera kubasura bakaganira kuri Bibiliya.
Ikibuga cy’indege cya Kuujjuarapik muri Québec
Abahamya ba Yehova bageze i Kuujjuarapik, umugi uri mu busirazuba bw’ikigobe cya Hudson.
Salluit muri Québec
Salluit iri mu majyaruguru ya Québec, kandi ituwe n’abantu 1.300.
Ivujivik muri Québec
Ivujivik iri mu majyaruguru ya Québec, kandi ituwe n’abantu 400.
Ivujivik muri Québec
Meya w’umugi wa Ivujivik, Peter Iyaituk, yatembereje David Creamore mu mugi hose.
Ivujivik muri Québec
Umukobwa wo mu bwoko bw’Abayinuwiti areba videwo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?”
Paulatuk mu majyaruguru y’uburengerazuba
Uyu mudugudu utuwe n’abantu 300, uri ku butaka bwinjiye mu nyanja ya Beaufort.
Umiujaq muri Québec
Umugabo n’umugore bo mu bwoko bw’Abayinuwiti bahaye ikaze Umuhamya witwa Julien Pinard kugira ngo abigishe Bibiliya. Baba mu mudugudu utuwe n’abantu bagera hafi kuri 450.
Umiujaq muri Québec
Abantu batuye mu majyaruguru ya Québec bifotozanyije n’umwe mu Bahamya bari basuye aho hantu witwa Roxanne Pinard (uri iburyo).
Puvirnituq muri Québec
Uyu mudugudu wo mu majyaruguru ya Québec utuwe n’abantu bagera hafi ku 1.700.