Soma ibirimo

25 NYAKANGA 2017
KANADA

Inkongi y’umuriro yahejeje Abahamya aho bateraniye ikoraniro

Inkongi y’umuriro yahejeje Abahamya aho bateraniye ikoraniro

Amagepfo y’umugi wa Prince George mu ntara ya British Columbia yibasiwe n’inkongi y’umuriro maze abayobozi baho basaba abaturage bahatuye guhunga. Ibyo byatumye imiryango isaga 130 y’Abahamya ba Yehova yari mu ikoraniro ryabaye ku itariki ya 7-9 Nyakanga 2017, idashobora gusubira iwabo.

Ibiro by’Abahamya byo muri Kanada biri mu mugi wa Ontario, byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ishakire Abahamya bo mu gace kibasiwe n’iyo nkongi ibyokurya n’aho kuba. Abayobozi b’aho ikoraniro ryabereye bemeye ko abantu 2.500 bari bahateraniye bahashyira amazu yimukanwa, kugira babe bayarimo by’agateganyo.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro cyabo gikuru, igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Kanada: Matthieu Rozon, +1-905-873-4100