30 KANAMA 2018
KANADA
Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kanada rwanze kwivanga mu bibazo birebana no guca umuntu mu itorero ry’Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 31 Gicurasi 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kanada rwaburanishije urubanza Wall yaburanagamo n’itorero ry’Abahamya ba Yehova rya Highwood (Komite y’Urubanza). Urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’uko “idini ari ryo rigena ko umuyoboke waryo akwiriye kurivamo cyangwa kurigumamo, akaba ari ryo rigena amategeko arigenga kandi ruvuga ko inkiko zitagomba kubyivangamo.”
Urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’uko uburyo Abahamya bakoresha basuzuma ko umuntu yakoze icyaha gikomeye “butarangwamo ubugome ko ahubwo buba bugamije gufasha umuntu gukomeza kuba umwe mu bagize itorero.” Nanone urwo rukiko rwavuze ko inkiko zitagomba kwivanga muri ibyo bibazo kuko ibyo ari ibibazo birebana n’imyizerere.
Igihe umucamanza Malcolm Rowe wari uhagarariye abandi bacamanza ikenda muri urwo Rukiko rw’Ikirenga yasobanuraga impamvu bafashe uwo umwanzuro, yagize ati: “Umucamanza yagombye kuba azi amahame idini rigenderaho kugira ngo abashe gusuzuma imanza zijyanye n’iby’iryo dini. Inkiko nta bwo zifite uburenganzira, ubumenyi n’ubushobozi bwo guca imanza zirebana n’iby’idini.”
Umujyanama mukuru mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova witwa Philip Brumley yaravuze ati: “Uyu mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kanada rwafashe uzatuma n’izindi nkiko nkuru zo muri Arijantine, Burezili, Hongiriya, Irilande, u Butaliyani, Peru, Polonye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zimenya ko dufite uburenganzira bwo gukurikiza amahame ari mu Byanditswe mu gihe tugena umuntu ukwiriye kuba Umuhamya wa Yehova n’utagomba kuba we.”—1 Abakorinto 5:11; 2 Yohana 9-11.