Kazakisitani
Abahamya ba Yehova bo muri Kazakisitani
-
Abahamya ba Yehova—17,287
-
Amatorero—229
-
Abateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo—31,006
-
Ikigereranyo cy’Umuhamya wa Yehova ku baturage—1 kuri 1,164
-
Abaturage—19,899,000
Ikiganiro twagiranye na Teymur Akhmedov n’umugore we Mafiza
Teymur Akhmedov avuga ibyamubayeho igihe yari afungiye muri Kazakisitani. Yakomeje kubera Yehova indahemuka.
Teymur Akhmedov yafunguwe kubera imbabazi za perezida
Perezida wa Kazakisitani Nursultan Nazarbayev yababariye Umuhamya wa Yehova witwa Teymur Akhmedov, wari umaze igihe kirenga umwaka afunzwe azira kubwira abandi ibyo yizera. Yahanaguweho ibyaha byose yaregwaga.
Byemejwe ko Kazakisitani yafunze Teymur Akhmedov mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryavuze ko guverinoma ya Kazakisitani yarenganyije Akhmedov, igihe yamufungaga imuziza kugeza ku bandi ibyo yizera.
Leta ya Kazakisitani yahagaritse imirimo ikorerwa ku biro by’Abahamya bo muri icyo gihugu
Urukiko rwo mu mugi wa Almaty, muri Kazakisitani, rwategetse ko ibiro by’Abahamya ba Yehova bihagarika imirimo yabyo mu gihe cy’amezi atatu.
Kazakisitani yafunze Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru
Teymur Akhmedov, umugabo ufite umugore n’abana batatu b’abahungu yakatiwe igifungo k’imyaka itanu, bitewe nuko yigisha ukuri ko muri Bibiliya.
Kazakisitani yirengagije uburenganzira bw’idini ifunga Teymur Akhmedov
Urukiko rwo muri Astana rwakatiye Akhmedov igifungo cy’imyaka itanu. Kazakisitani ikomeje kurwanya imirimo y’idini rirangwa n’amahoro.