2 MATA 2019
KAZAKISITANI
Abahamya bo muri Kazakisitani bakiriye abantu baje mu imurikabikorwa
Guhera ku itariki ya 11 Gicurasi kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2018, Abahamya ba Yehova bo muri Kazakisitani batumiye abaturanyi babo ngo baze mu imurikabikorwa ryabereye mu Mazu y’Ubwami arindwi ari hirya no hino mu gihugu. Icyo gikorwa cyatumye abayobozi ba leta, abanyamakuru n’abarimu ndetse n’abantu muri rusange bamenya Abahamya ba Yehova. Abantu bagera ku 1.500 bitabiriye iryo murikabikorwa.
Amazu y’Ubwami yabereyemo icyo gikorwa ari i Öskemen, i Qaraghandy, i Qostanay, i Semey, i Shymkent, i Taldyqorghan n’iya Taraz. Abitabiriye iryo murikabikorwa bishimiye kureba amafoto agaragaza amateka n’ibikorwa by’Abahamya bo muri Kazakisitani, byatangiye kuva mu mwaka wa 1892. Nanone biboneye ibyo Abahamya bagezeho mu myaka ya vuba aha, urugero nko guhindura Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igikazaki yasohotse mu mwaka wa 2014.
Bekzat Smagulov, ukora mu Rwego Rushinzwe iby’Amategeko n’urushinzwe amakuru ku biro by’Abahamya byo muri Kazakisitani yaravuze ati: “Iri murikabikorwa ryagize akamaro kuko abantu baryitabiriye bishimiye ibyo twaberetse kandi byatumye barushaho kutumenya neza. Nanone mu badusuye harimo abahagarariye amadini n’abanyamakuru bandika mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kazakisitani.”
Mu Nzu y’Ubwami iri i Taldyqorghan mu ntara ya Almaty, haje umuyobozi mukuru w’Ibiro Bishinzwe Amadini n’abandi bantu babiri bakora muri ibyo biro. Nanone haje umwanditsi w’ikinyamakuru cyo muri Kazakisitani, kandi nyuma yaho yanditse inkuru igaragaza ikiganiro yagiranye n’Abahamya bari muri icyo gikorwa.
Nanone, Abahamya batanze Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya zirenga 560 zo mu rurimi rw’Igikazaki n’Ikirusiya, izo ndimi zombi ni zo zivugwa cyane muri Kazakisitani. Twishimira cyane ibintu byiza icyo gikorwa cyagezeho, kuko cyatumye Yehova ahabwa ikuzo kandi n’abandi bantu bakamenya ‘imirimo yacu myiza’—Matayo 5:16.
I Qaraghandy, Umuhamya witwa Saniya Akhmetzhanova asobanurira mu rurimi rw’amarenga umugabo n’umugore we bafite ubumuga bwo kutumva, uko twigisha Bibiliya abafite ubwo bumuga.
I Qaraghandy, abana babiri bareba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Rinda abana bawe,” mu Kirusiya.
Lev Gladyshev asobanurira abayobozi amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Kazakisitani; muri abo bayobozi harimo Kudaibergen Beksultanov, umunyamabanga w’inteko nshingamategeko yo muri ako gace; Nikolay Sarsenbayev; ushinzwe iby’imikorere y’amadini na Nurlan Bikenov uhagarariye Urwego Rushinzwe Amadini muri Qaraghandy.
I Taldyqorghan, Umuhamya witwa Aisha Yakovleva yereka umugabo n’umugore we porogaramu ya JW Library®.
I Taraz, Umuhamya witwa Aleksey Alyoshin yereka abashyitsi inyandiko n’amafoto bya kera bigaragaza izina ry’Imana.
I Öskemen, Umuhamya witwa Sergey Petkevich asobanura amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Kazakisitani, yifashishije Umunara w’Umurinzi wo mu Kirusiya. Mu bari basuye aho, harimo Sergey Lebedev, umuyobozi w’ishyirahamwe ryitwa Edinstvo.
Umuhamya witwa Georgiy Pismenoy (iburyo) aganira n’abashyitsi bari baje mu imurikabikorwa ryabereye ku Nzu y’Ubwami y’i Qostanay. Abashyitsi beretswe videwo igaragaza urubanza rwabaye mu wa 1982, muri urwo rubanza abavandimwe babiri na mushiki wacu bahamijwe icyaha bazira gutunga, gucapa no gukwirakwiza ibitabo byari byarabuzanyijwe muri icyo gihe. Pismenoy ni umwe muri abo bavandimwe batatu bafunzwe, yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri n’igice, akora imirimo y’agahato. Yababwiye ibyamubayeho igihe yari muri gereza.
Mu imurikabikorwa ryabereye i Shymkent, bahaye ikaze abashyitsi babacurangira zimwe mu ndirimbo zo muri Kazakisitani.
Abahamya bifatanyije mu imurikabikorwa ryabereye i Qaraghandy.