Soma ibirimo

Ibumoso: Urukiko rwa Gisirikare rwa Repubulika ya Kazakisitani. Hagati: Amakopi y’imyanzuro yo mu Gushyingo 2023 na Mata 2024 agaragaza uko igihugu cya Kazakisitani cyibona ibirebana no kumvira umutimanama

31 Gicurasi 2024
KAZAKISITANI

Muri Kazakhstan hafashwe umwanzuro utazigera wibagirana wemeza uburenganzira bwo kutajya mu gisirikare

Muri Kazakhstan hafashwe umwanzuro utazigera wibagirana wemeza uburenganzira bwo kutajya mu gisirikare

Ku itariki ya 23 Gicurasi 2024, muri Kazakisitani hatangiye gukurikizwa umwanzuro wemeza ko umuntu afite uburenganzira bwo kutajya mu gisirikare bitewe n’imyizerere ye. Iki cyemezo gishingiye ku rubanza rw’umuvandimwe Daniil Smal w’imyaka 20. Urubanza rwe umucamanza yavuze ko rudasanzwe.

Ku itariki ya 17 Gicurasi 2023, Daniil yahamagajwe imbere y’ibiro by’abasirikare mu karere. Yasobanuye ibirebana n’imyizerere ye kandi abubashye. Nanone, abashinzwe kwinjiza abashya mu gisirikare bashyikirijwe inyandiko yemewe n’amategeko yerekana ko Daniil yujuje ibisabwa kugira ngo asonerwe kujya mu gisirikare. Icyakora banze icyo cyifuzo cye maze bamushyira ku rutonde rw’abagomba kujya mu gisirikare. Umunsi wakurikiyeho, abategetsi binjije Daniil ku gahato muri gari ya moshi bamujyana mu kigo cya gisirikare kiri mu birometero 2.000 uvuye mu mujyi yabagamo wa Rudny. Yakomeje gushimangira kutabogama kwe muri icyo gihe kitoroshye, ku buryo yanze kuvuga indahiro ya gisirikare, kwambara impuzangano cyangwa kwifatanya mu myitozo ya gisirikare kandi ibyo byose abikora abigaranye ikinyabupfura. Nyuma yo kwisobanura inshuro nyinshi imbere y’abayobozi ariko ntibigire icyo bitanga, Daniil yitabaje amategeko y’igihugu cye yizeye ko ikibazo cye kizakemuka. Ibyo byatumye amara amezi atatu aburanishwa mu rukiko.

Umuvandimwe Daniil Smal ahagaze hanze y’urukiko rwa gisirikare rwa Garmaty ya Almaty mu Gushyingo 2023

Amaherezo, ku itariki ya 9 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Gisirikare rwa Almaty Garrison rwemeje ko Daniil yashyizwe mu gisirikare mu buryo butemewe n’amategeko. Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwaravuze ruti: “Kuba Daniil yarajyanywe mu gisirikare ku gahato binyuranye n’imyizerere ye ishingiye ku idini itamwemerera gukora imirimo ya gisirikare kandi ibyo byarengereye uburenganzira bwe bwo kuyoborwa n’umutimana we n’idini rye.” Urukiko rwategetse kandi ko Daniil yarekurwa akavanwa mu gisirikare, aho yari amaze amezi atandatu.

Nyuma gato y’icyemezo cy’urukiko, abayobozi ba gisirikare bajuririye icyo cyemezo. Icyakora, ku itariki ya 16 Mata 2024, Urukiko rwa Gisirikare rwa Repubulika ya Kazakisitani ari na rwo rukiko rukuru rwa gisirikare mu gihugu, rwashimangiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze. Uyu mwanzuro w’ingenzi watangiye gukurikizwa ku itariki ya 23 Gicurasi 2024, wafashwe hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga n’Itegeko Nshinga rya Kazakisitani, riha abaturage uburenganzira bwo kwisanzura. Urukiko rwashimangiye uwo mwanzuro rugira ruti: “Nta na rimwe Leta ifite uburenganzira bwo guhatira umuntu gukora ibinyuranyije n’umutimanama we.”

Ni ubwa mbere urukiko rwo muri Kazakisitani rwemeje bidasubirwaho uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere y’idini. Umuvandimwe Lev Gladyshev, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Kazakisitani, yaravuze ati: “Twishimiye ko inkiko zemeje ko Daniil afite uburenganzira bwo kutajya mu gisirikare bitewe n’uko umutimanama we utabimwemerera. Uru rubanza rutanga urugero rukomeye rushobora kuzakurikizwa no mu zindi manza zifitanye isano no kurengera uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu muri Kazakisitani no muri Aziya yo hagati.”​—1 Timoteyo 2:1, 2.