Soma ibirimo

26 MUTARAMA 2017
KAZAKISITANI

Abayobozi ba Kazakisitani bafunze abahamya babashinja ibinyoma

Abayobozi ba Kazakisitani bafunze abahamya babashinja ibinyoma

Ku itariki ya 18 Mutarama 2017, inzego z’umutekano muri Kazakhstan zafashe Teymur Akhmedov na Asaf Guliyev zirabafunga kubera ko babwira abandi ibyo bizera. Mu kwezi kwa Gicurasi na Kamena 2016, abagabo bagera kuri barindwi batumiye Teymur na Asaf iwabo mu rugo ngo baganire bigize nk’aho bashimishijwe n’ibyo Abahamya bigisha. Nanone hari igihe bajyaga bigira Bibiliya kwa Teymur na Asaf. Abo bagabo bigize nk’abiga Bibiliya, bafashe videwo rwihishwa y’ibiganiro bagiranye n’abo Bahamya.

Teymur na Asaf baregwa “kubiba urwango n’ubusumbane bishingiye ku idini.” Abo bagabo bombi bafunzwe by’agateganyo iminsi 60, kandi nibahamwa n’icyaha bazafungwa hagati y’imyaka 5 na 10.

Teymur afite imyaka 61 kandi afite ikibazo cy’uburwayi bukomeye. Asaf we afite imyaka 43. Bose barubatse. Abavoka babo biteze ko ubujurire bwabo buzumvwa ku itariki ya 23 Mutarama 2017