Soma ibirimo

Teymur Akhmedov atarafungwa

13 UKWAKIRA 2017
KAZAKISITANI

Byemejwe ko Kazakisitani yafunze Teymur Akhmedov mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Byemejwe ko Kazakisitani yafunze Teymur Akhmedov mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko, ryamaganye guverinoma ya Kazakisitani kubera ko yafunze Teymur Akhmedov, risaba ko ahita afungurwa. * Umwanzuro w’iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye washyizwe ahagaragara ku itariki ya 2 Ukwakira 2017, wavuze ko Kazakisitani ihamwa n’icyaha cyo gufunga Akhmedov mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akhmedov yafunzwe ku itariki ya 18 Mutarama 2017, azira kubwira abandi ibyo yizera.

Imyanzuro y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko

Iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryavuze ko ifungwa rya Akhmedov rinyuranyije n’amategeko. Ryasanze guverinoma yaramuvukije uburenganzira bwe bw’ibanze bwo kujya mu idini ashaka no kuvuga icyo atekereza, guhabwa ubutabera kandi imukorera ibikorwa by’ivangura azira gusa ko ari Umuhamya wa Yehova.

Nanone iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryamaganye igikorwa cyo gufunga no gukatira Akhmedov mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ryasubiyemo umwanzuro wari warafashwe na Komite y’Umuryango w’Abibumbye yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yanenze igihugu cya Kazakisitani kubera “ibisobanuro bitumvikana by’itegeko rihana ubutagondwa . . . no gukoresha iryo tegeko hagamijwe kubangamira amadini, kubuza abantu kuvuga icyo batekereza no guteranira hamwe.” Iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ko iryo tegeko rivutsa abaturage ba Kazakisitani uburenganzira bwabo mu by’idini kandi ko ibyo bigaragazwa neza n’urubanza rwa Akhmedov.

Iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryasubiyemo kenshi ko ibikorwa Akhmedov akora byo mu rwego rw’idini bidahungabanya amahoro na gato, kandi ko kuba yarabwiye abandi ibyo yizera bidakangurira abantu urugomo cyangwa ngo bihembere urwango rushingiye ku idini. Ryongeyeho ko guverinoma y’icyo gihugu itigeze itanga gihamya n’imwe igaragaza uko Akhmedov yakoze ibikorwa by’urugomo cyangwa ngo abishishikarize abandi.” Nanone ryagize riti: “Biragaragara neza ko Akhmedov nta kintu kibi yakoze kinyuranyije n’uburenganzira ahabwa n’ingingo ya 18, mu masezerano arengera uburenganzira bw’idini.” *

Byongeye kandi iryo Shami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko ryagaragaje aho ibyo Akhmedov akorerwa bihuriye n’ibindi bikorwa abategetsi b’icyo gihugu bakorera Abahamya ba Yehova babarenganya. Ibyo byigaragaje igihe abategetsi b’icyo gihugu bazaga gusesa amateraniro y’Abahamya ba Yehova, bakanafatira ibitabo byabo byo mu rwego rw’idini. Uwo ni na wo munsi bafunze Akhmedov.

“Biragaragara neza ko Akhmedov nta kintu kibi yakoze kinyuranyije n’uburenganzira ahabwa n’ingingo ya 18 mu masezerano arengera uburenganzira bw’idini.”—Umwanzuro, paragarafu ya 39.

Abayobozi ba Kazakisitani bagomba kugira icyo bakora

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko ryasabye Kazakisitani “gukemura ikibazo cya Akhmedov mu maguru mashya.” Iryo shami ryavuze ko uburyo bukwiriye bwo gukemura icyo kibazo, “ari ukumufungura kandi agahabwa indishyi z’akababaro.” Nanone iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryasabye Kazakisitani guhindura amategeko n’imikorere yayo kugira ngo bihuze n’amasezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono, kuko ibyo bizatuma itongera kugwa mu ikosa rimwe n’iryo yakoze igihe yarenganyaga Akhmedov.

Ku itariki ya 13 Ukwakira 2017, abavoka ba Akhmedov bajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Kazakisitani basaba ko imyanzuro yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko yashyirwa mu bikorwa, nuko Akhmedov agahanagurwaho ibyaha kandi akarekurwa.

Abahamya ba Yehova banejejwe no kuba umuryango mpuzamahanga warasobanukiwe akarengane Teymur Akhmedov yahuye na ko kandi ukagaragaza ko Kazakisitani ikwiriye kubahiriza uburenganzira bw’abantu mu by’idini. Bategereje kureba ko guverinoma ya Kazakisitani izashyira mu bikorwa umwanzuro wa rya shami ry’Umuryango w’Abibumbye kandi igafungura Akhmedov bidatinze.