Soma ibirimo

27 MUTARAMA 2015
KAZAKISITANI

Abahamya bo muri Kazakisitani basohoye Bibiliya mu ikoraniro kandi bategura umunsi murikabikorwa

Abahamya bo muri Kazakisitani basohoye Bibiliya mu ikoraniro kandi bategura umunsi murikabikorwa

Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova atangaza ko hasohotse Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’igikazaki.

ALMATY, Kazakisitani—Ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Nzeri 2014, Abahamya ba Yehova bagize ikoraniro ry’iminsi itatu ryasohotsemo Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, mu rurimi rw’igikazaki. Abantu bose bari aho bagera ku 3.721 bahawe iyo Bibiliya nshya.

Umuhanga mu rurimi rw’igiturukiya witwa Alexander Garkavets, yagize icyo avuga kuri iyo Bibiliya agira ati “nubwo nta bitabo bihagije bihari Abahamya bari kwifashisha bahindura iyo Bibiliya mu rurimi rw’igikazaki, bakoze akazi katoroshye. Biratangaje kubona ukuntu ibitekerezo biri mu mwandiko w’icyongereza babishyize mu mu rurimi rw’igikazaki. Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ihuje n’ururimi ruvugwa muri iki gihe, kandi abantu bose barayisoma bakayisobanukirwa.”

Umunsi murikabikorwa: Abahamya ba Yehova bubatse inzu gakondo yo gufatiramo icyo kunywa.

Ku itariki ya 3 Gicurasi, nyuma y’icyumweru kimwe iryo koraniro ribaye, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu byateguye umunsi murikabikorwa kandi byerekana iyo Bibiliya yo mu rurimi rw’igikazaki. Hari radiyo yo muri Kazakisitani yagize icyo ivuga kuri uwo muhango, igira iti “abayobozi b’akarere ka Akimat mu mugi wa Almaty, baje muri uwo muhango barangajwe imbere na Nurzhan Zhaparkul, umuyobozi mukuru w’Ibiro Bishinzwe Amadini, abakozi bo muri za ambasade, inzobere mu by’iyobokamana n’abandi.” Zhaparkul yagize ati “Abahamya ba Yehova batwakiranye urugwiro muri uwo muhango wabereye ku biro byabo. Iki ni igikorwa cyiza cyane kandi twese kidufitiye akamaro.”

Nurzhan Zhaparkul (hagati), umuyobozi mukuru w’Ibiro Bishinzwe Amadini, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba Komite Ishinzwe iby’Amadini basura ibiro ry’Abahamya ba Yehova kuri uwo munsi murikabikorwa.

Abahamya batanze mu mugi wa Almaty impapuro zitumirira abantu kuza mu munsi murikabikorwa.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Kazakisitani, Polat Bekzhan, yaravuze ati “twashimishijwe cyane n’ukuntu muri uyu mwaka abantu bitabiriye ikoraniro ryacu ry’iminsi itatu. Nanone abavuga ururimi rw’igikazaki bishimiye Bibiliya iri mu rurimi rwabo. Intego twari dufite igihe twateguraga uyu muhango na yo yagezweho kuko watumye abayobozi, abanyamakuru n’abaturage muri rusange barushaho kumenya Abahamya ba Yehova.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Kazakisitani: Polat Bekzhan, tel. +7 727 232 36 62