Soma ibirimo

17 GICURASI 2017
KAZAKISITANI

Kazakisitani yafunze Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru

Kazakisitani yafunze Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru

ALMATY muri Kazakhstan—Ku italiki ya 2 Gicurasi 2017 urukiko rwo muri Astana, umurwa mukuru wa Kazakisitani rwakatiye Teymur Akhmedov igifungo k’imyaka itanu kubera ko yigisha Bibiliya. Urwo rukiko rwavuze ko uwo murimo “ubiba urwango n’ubusumbane bishingiye ku idini”. Uretse ibyo gufungwa, umucamanza yategetse ko Akhmedov abuzwa ibyo kwigisha abandi Bibiliya mu gihe kigera ku myaka itatu. Akhmedov ni umugabo w’imyaka 61, afite umugore n’abahungu batatu kandi akeneye ubuvuzi kubera ko arwaye cyane. Akhmedov azajurira. Ubujurire bwe bushobora kuzasomwa kuri Gicurasi cyangwa muri Kamena.

Akhmedov yatangiye gutotezwa ku itariki ya 18 Mutarama 2017, igihe polisi y’igihugu cya Kazakisitani yamutaga muri yombi imushinja gusuzugura ingingo ya 174(2) y’amategeko ahana ibyaha. Akhmedov yafunzwe amezi menshi kandi ntiyahabwaga ubuvuzi yari akeneye. David A. Semonian, umuvuguzi w’Abahamya ku kicaro gikuru yagize ati: “Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bahangayikishijwe n’ukuntu Teymur amerewe. Twizeye ko abayobozi bazamurenganura kugira ngo yongera kubonana n’umuryango we kandi ahabwe ubuvuzi akeneye”.

Abahamya ba Yehova babona ko ibyo urukiko rwa Astana rurimo rurakora bisa n’ibiherutse kubera mu Burusiya, aho bafunze ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova. Semonian yaravuze ati: “u Burusiya bwakoresheje nabi itegeko ryo kurwanya ubutagondwa. Kazakisitani nayo iri gukoresha itegeko nk’iryo, ikarenganya Teymur Akhmedov. Imiryango mpuzamahanga, hakubiyemo Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu na Komisiyo Mpuzamahanga Yita Ku Burenganzira by’Idini yo muri Amerika, yasabye Kazakisitani kureka gukoresha nabi iryo tegeko no kurekera mu gutoteza amadini. Mu by’ukuri duhangayikiye Abahamya bose bo muri Kazakisitani kandi twifuza ko bahabwa uburenganzira bwabo bwo kubwiriza kuko uwo ari umurimo ufasha abantu bo mu turere tw’isi dutandukanye. Duhanze amaso ikizava muri izi manza.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000

Muri Kazakisitani: Bekzat Smagulov, +7-747-671-45-01