Soma ibirimo

4 NYAKANGA 2017
KAZAKISITANI

Guverinoma ya Kazakisitani yahagaritse ibikorwa bikorerwa ku biro by’Abahamya ba Yehova

Guverinoma ya Kazakisitani yahagaritse ibikorwa bikorerwa ku biro by’Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 29 Kamena 2017, urukiko rwo muri Kazakisitani rwategetse ko ibiro by’Abahamya ba Yehova biri mu mugi wa Almaty bihagarika imirimo yabyo mu gihe cy’amezi atatu kandi bagatanga amande angana n’amafaranga 680,000 akoreshwa muri icyo gihugu (1.750.000Frw).

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko ku itariki ya 17 Gicurasi 2017 abasirikare bitwaje intwaro bagera kuri 40 bamwe muri bo bari bipfutse mu maso bagabye igitero ku biro by’Abahamya bakabikora abantu bose bareba ndetse batera ubwoba abahakora. Abahamya bazatanga ikirego kubera icyo gitero bagabweho.

Tariki ya 5 Kamena 2017 polisi yagenzuye amazu y’ibiro by’Abahamya kandi abayobozi bavuze ko iryo genzura ryagaragaje ko hari amategeko Abahamya batubahiriza. Abahamya ntibemera ibyavuye muri iryo genzura kuko bo babona ko ryakozwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibiba ku Bahamya ba Yehova bo muri Kazakisitani bimeze nk’ibiba ku Bahamya bo mu Burusiya aho umurimo wacu wabuzanyijwe. Ntibafite uburenganzira bwo gusengera hamwe kandi na polisi nta cyo ibafasha. Abahamya bajuririye uwo mwanzuro ku itariki ya 29 Kamena kandi urubanza ruzasomwa ku itariki ya 14 Nyakanga 2017.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Kazakisitani: Bekzat Smagulov, +7-747-671-45-01