Soma ibirimo

6 KAMENA 2018
KAZAKISITANI

Ikiganiro twagiranye na Teymur Akhmedov n’umugore we Mafiza

Ikiganiro twagiranye na Teymur Akhmedov n’umugore we Mafiza

Nyuma y’uko Teymur Akhmedov ahawe imbabazi na perezida wa Kazakisitani Nursultan Nazarbayev, yahise afungurwa ku itariki ya 4 Mata 2018. Yari amaze umwaka urenga afunze. Abayobozi bamufashe bamuziza ko abwira abandi ibyo yizera.

Hashize igihe gito Teymur afunguwe, abakora mu Biro Bishinzwe Amakuru bikorera ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Warwick muri leta ya New York, baganiriye na Teymur n’umugore we Mafiza, igihe yagarukaga mu rugo rwe ruri i Astana, mu murwa mukuru Kazakisitani. Dore uko icyo kiganiro cyari kimeze.

IKIBAZO: Mbere y’uko dutangira kuganira, twifuzaga kukumenya neza. Muvandimwe Akhmedov, waje kuba Umuhamya wa Yehova ute?

TEYMUR AKHMEDOV: Nabatijwe ku itariki ya 9 Ukwakira 2005. Mbere y’uko mba Umuhamya, sinemeraga ko Imana ibaho. Namaze imyaka myinshi nta muntu cyangwa ikintu nizera. Nyuma yaho umugore wange yatangiye kwiga Bibiliya, maze ngira amatsiko yo kumenya ibyo yiganaga n’Abahamya ba Yehova. Nakundaga guhagarara inyuma y’urugi, nkumviriza ibyo babaga barimo baganira.

Igihe namenyaga ibyo biga, numvise binshishikaje cyane kuko bavugaga ibintu byiza gusa. Amaherezo baje kundangira Umuhamya witwa Veslav wakomokaga muri Polonye ariko akaba yarakoreraga umurimo wo kubwiriza muri Kazakisitani. Tuganira bwa mbere naramubwiye nti: “Ngiye kukubaza ikibazo kimwe, nukinsubiza neza turaba inshuti kandi dukomeze kuganira. Ariko ninumva ntanyuzwe, wihangane nta bwo dukomeza kuganira.” Hanyuma namubajije uko bigenda iyo umuntu apfuye. Yahise anyereka mu Mubwiriza 9:5 maze arambwira ati: “Soma uyu murongo, uramenya uko bigenda.” Maze kuwusoma, nahise mbona ko ibyo bintu ari ukuri. Nahise mwemerera ko tuzongera kubonana tukigana Bibiliya.

Ubwo rero wakomeje kwiga Bibiliya hanyuma ubatizwa muri 2005.

Reka noneho tuvuge ku byabaye mbere gato y’uko ufatwa. Muri Gicurasi 2016 wahuye n’abagabo bavugaga ko bashishikajwe n’inyigisho z’Abahamya ba Yehova. Mwamaze amezi menshi muganira kuri Bibiliya. Ese mu biganiro mwagiranaga, haba hari ikintu bavuze cyangwa bakoze kigatuma ubakemanga?

TEYMUR AKHMEDOV: Yego. Nababwiye ko iyo twigana n’abantu Bibiliya, twigisha umuntu ku giti ke aho kwiga turi itsinda. Nakomeje kujya mbibasaba ariko buri gihe barabyangaga bakambwira ko bakunda kwiga bari hamwe. Nanone hari igihe bajyaga batumira bagenzi babo, bakansaba gusubiramo ibyo nabaga mperutse kubigisha.

MAFIZA AKHMEDOV: Nange hari igihe najyanye n’umugabo wange kubigisha Bibiliya. Nubwo bari bamaze igihe bigana Bibiliya, wasangaga bakirimo kuganira ku yandi madini. Nanone natangajwe n’ukuntu babaga mu nzu ihenze ukurikije izo abandi banyeshuri babagamo. Nababwiye ko babagaho mu buzima buhenze. Nahise mbona ko ibyo mbabwiye bibababaje. Dutashye, umugabo wange bamushyize ku ruhande maze baramubwira bati: “Ntuzongere kugarukana n’uriya mugore.”

Ni ryari wamenye ko abo bagabo batari bashishikajwe n’inyigisho z’Abahamya ba Yehova, ko ahubwo bakoreraga urwego rw’ubutasi rwo muri Kazakisitani?

TEYMUR AKHMEDOV: Mu rukiko ni ho namenyeye ko bakorana n’urwego rw’ubutasi.

None se igihe wafatwaga ugashinjwa “kubiba urwango rushingiye ku idini no kuvuga ko idini ryawe riruta ayandi,” wumvise umeze ute?

TEYMUR AKHMEDOV: Mvugishije ukuri, igihe bamfataga, nari nzi ko bari bunjyane kuri polisi nkajya kwisobanura maze bakandekura. Nari niteguye kwiregura nkasobanura ibyo twaganiriye byose.

Nubwo natunguwe n’uko ibintu byagenze, nta bwo nagize ubwoba. Natunguwe n’uburyo banshinje kubiba urwango rushingiye ku idini. Abahamya ba Yehova bigisha abandi ibyerekeye Yehova kandi nta na rimwe bigeze bashishikariza abantu kwangana. Numvaga rwose ndi umwere kandi ko Yehova atari kuntererana. Yego sinaburaga kugira ubwoba, ariko nanone nibukaga inama yo muri Bibiliya igira iti: ‘mwikoreze [Yehova] imihangayiko yanyu yose kuko abitaho.’—1 Petero 5:7.

Nyuma yaho ku itariki ya 2 Gicurasi 2017, ubwo wari umaze amezi asaga atatu ufunzwe by’agateganyo, urukiko rw’akarere ka Astana rwagukatiye igifungo k’imyaka itanu, n’indi itatu wagombaga kumara utemerewe kwigisha abantu Bibiliya. Wakiriye ute uwo mwanzuro?

TEYMUR AKHMEDOV: Igihe urukiko rwatangazaga uwo mwanzuro, narabyakiriye numva ko nzamara imyaka itanu muri gereza. Naribwiye nti: “Niba iki ari ikigeragezo, Yehova arakibona kandi azi uko kizarangira.” Niyemeje gukomeza kukihanganira uko byagenda kose.

Gereza yo mu mugi wa Pavlodar muri Kazakisitani, aho umuvandimwe Akhmedov yari afungiwe.

Nanone twumvise ko igihe wafungwaga, wari urwaye bikomeye. Ni ko byari bimeze?

TEYMUR AKHMEDOV: Yego, nari ndwaye. Igihe nafungwaga, sinongeye kubona imiti bituma ndushaho kuremba.

None se mushiki wacu Mafiza, watubwira uko wiyumvaga icyo gihe?

MAFIZA: Nari mfite ubwoba kandi numvaga mpangayitse. Numvaga no gufata imyanzuro imwe n’imwe bingoye kubera ko mu myaka 38 tumaranye, ntitwigeze tubaho tutari kumwe. Ariko Teymur yarampumurizaga akambwira ati: “Humura! Yehova azaduha imigisha, atwibagize iyo myaka 5 tuzamara tutari kumwe.”

Ni iki kindi cyagufashije igihe umugabo wawe yari afunze?

MAFIZA: Abavandimwe na bashiki bacu baramfashije cyane. Igihe Teymur yafungwaga, numvaga abantu benshi bazatinya kuza kunsura kubera ukuntu urwego rushinzwe ubutasi rwa Kazakisitani rwagenzuraga aho dutuye n’icyo twabaga dukora.

Icyakora umunsi umwe, umusaza w’itorero n’umugore we baje kunsura, kandi ibyo byarampumurije cyane. Igihe nababazaga niba bataje bafite ubwoba, baranshubije bati: “Ubwo se twari gutinya iki? N’ubundi muri iki gihe abayobozi bashobora kutugenzura bakoresheje terefone zacu. Ubwo rero, igihe cyose badushakira batubona.”

Iyo abasaza bazaga kunsura, banteraga inkunga yo kudahangayika ahubwo bakanshishikariza kwiringira Yehova.

Teymur, ni iki cyagufashije kwihanganira ibyo bihe bitoroshye kandi ugakomeza kurangwa n’ikizere?

Akhmedov afungiwe mu bitaro byo mu mugi wa Almaty mbere gato y’uko afungurwa. Nubwo mbere abayobozi bari baramwangiye ko yivuza, igihe yarushagaho kuremba baje kubimwemerera.

TEYMUR AKHMEDOV: Nasengaga Yehova! Buri munsi namusengaga musaba ubuyobozi n’imbaraga zo gukomeza kurangwa n’ibyishimo, nkamubera indahemuka nubwo nabaga mpanganye n’ibigeragezo. Niboneye ko Yehova yasubizaga amasengesho yange. N’igihe nari muri gereza, sinigeze numva ko ndi ngenyine.

Gusoma Bibiliya na byo byaramfashije cyane. Hari gereza imwe nabayemo, banyemereraga gutunga Bibiliya igihe cyose. Ahandi ho, Bibiliya yabaga iri mu isomero rya gereza, kandi nemererwaga kujyayo rimwe mu cyumweru nkayisoma.

Nanone nibutse amagambo umuvandimwe umwe wanyigishije Bibiliya yigeze kumbwira. Yakundaga kumbwira ko nta kigeragezo kigomba kudutera ubwoba. Ndibuka ko nigeze kumubaza nti: “Ubwo se birashoboka? Ubwo se abaye ari ikigeragezo giteye ubwoba?” Yambwiye ko Yehova adashobora gutuma duhura n’ikigeragezo tudashobora kwihanganira kandi ko azaduha imbaraga zo gutsinda ikigeragezo icyo ari cyo cyose (1 Abakorinto 10:13). Ubwo rero igihe nari muri gereza, sinigeze nibagirwa amagambo agize uwo murongo.

Wumvishe umeze ute igihe wamenyaga ko abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose bazi ikibazo cyawe kandi ko bagusengera?

TEYMUR AKHMEDOV: Nahise numva ko Yehova ari kumwe nange, kubera ko umuryango wacu ari uwe. Ibyo byanyijeje ko abavandimwe bari kumwe nange kandi ko Yehova azandokora.

Ikintu kintangaza, ni ukuntu natinyaga gufungwa cyane. Numvaga kuba muri gereza binteye ubwoba. Iyo nasomaga inkuru z’abavandimwe bacu bari muri gereza, nahitaga nsenga, nkabwira Yehova nti: “Yehova, ibindi byose uzemere bingereho, ariko sinzafungwe!” Ariko nanone, nahoraga nifuza gusura abantu bafunzwe, nkababwiriza kugira ngo na bo bamenye ukuri. Igihe nasabaga kubwiriza muri gereza, abavandimwe bambwiye ko tutemerewe kubwiriza muri gereza zo muri Kazakisitani. Igihe nari mu rukiko, numvaga byanyobeye. Hari ubwo numvaga mfite ubwoba, ariko nanone nkumva inzozi nari mfite zo kubwiriza muri gereza zigiye kuba impamo.

None se, wigeze ubona uburyo bwo kubwiriza igihe wari muri gereza?

TEYMUR AKHMEDOV: Yego. Hari igihe umwofisiye umwe yigeze kumpamagaza ngo tuvugane. Ngeze mu biro bye, yarambwiye ati: “Ndabizi ko uri Umuhamya wa Yehova, ubwo rero ntugerageze kumbwiriza.” Nange naramushubije nti “Humura si cyo kinzanye.” Yahise ambaza ati: “Izina ry’Imana ni irihe?” Ndamusubiza nti: “Ni Yehova.” Arongera ati: “None se Yesu ni nde? Si Imana?” Nange nti: “Oya, ni umwana w’Imana.” Nuko arongera ati: “None se kuki Aborutodogisi bavuga ko Yesu ari Imana?” Ni ko kumusubiza nti: “Uzababaze.”

Hari n’ikindi gihe nabwirije abantu barenga 40 icyarimwe. Hari umugore w’umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu waje gusura abarwayi bo muri gereza. Igihe twaganiraga ku birebana n’ishyingiranwa, yatubajije uko tubona ibirebana no gushaka abagore benshi. Buri wese yavuze uko abibona.

Igihe nagerwagaho, nababwiye ko ibyo ngiye kubabwira atari ibitekerezo byange, ahubwo ko hari undi wabivuze. Hanyuma naravuze nti: “Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe” (Intangiriro 2:24). Uwo muhanga yarambajije ati: “Ibyo se ni nde wabivuze?” Naramushubije nti: “Ni Yehova, Imana yaremye abantu bose. Yavuze ko ishyingiranwa rihuza abantu babiri gusa, si benshi.”

Hanyuma yarambajije ati: “None se hari izindi mpamvu zituma wemera ko umugabo agomba gushaka umugore umwe?” Nahise mvuga amagambo yo muri Matayo 7:12, avuga ngo: “Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.” Nakomeje mubwira nti: “Ayo magambo yavuzwe na Yesu. Ngaho baza aba bagabo bose bicaye hano, niba hari ushobora kwemera gusangira umugore we n’undi mugabo. Niba nta mugabo wifuza ko umugore we ashaka undi mugabo, birumvikana ko nta n’umugore wakwishimira ko umugabo we agira abagore benshi.” Uwo muhanga yatubwiye ko mu bisubizo byose twamuhaye, icyange ari cyo yakunze kurusha ibindi.

Birashimishije kumenya ukuntu nubwo wari mu mimerere itoroshye, wabonye uburyo bwo kubwiriza abo mwari muri kumwe.

Nyuma y’uko inkiko zitesheje agaciro ubujurire bwawe, hakubiyemo n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kazakisitani, byasaga n’aho inzira zose z’amategeko zitagishobotse.

Nyamara, hari inyandiko washoboraga gusinya ugafungurwa. Watubwira iby’iyo nyandiko n’impamvu utayisinye?

TEYMUR AKHMEDOV: Ni byo, hari inyandiko bansabye gusinya. Nubwo byasaga n’aho ari ukungirira neza, iyo nyandiko yagaragaza ko nemeye ibyaha byose nshinjwa kandi ko mbisabira imbabazi. Nyuma yaho, bansabye kwiyandikira inyandiko yo gusaba imbabazi z’ibyaha nemera ko nakoze. Abayobozi bansabye kwandika ibaruwa mvuga ko kuba narabwiye abandi ibyo nizera ari ikosa nsabira imbabazi, kandi ko nsaba gufungurwa kubera ko ndwaye.

Ibyo byose narabyanze maze mbwira abayobozi ko nakwemera kuguma muri gereza, aho gufungurwa ngasigarana umutimanama umbuza amahwemo.

Twishimira ukuntu watubereye urugero rwiza ukagaragaza ukwizera kandi ukanga gukora ikintu cyabangamira umutimanama wawe.

Nyuma yaho, hari ikintu cyabaye utari witeze. Ese watubwira uko wamenye ko wahawe imbabazi kandi ko ugiye gufungurwa?

TEYMUR AKHMEDOV: Umurinzi wa gereza yaje mu cyumba nari mfungiwemo maze ambwira ko hari umuntu unshaka kuri ku terefone. Ndibuka ko nibajije nti: “Ubu se ni nde unterefonnye?” Igihe nitabaga terefone, numvise ijwi ry’umugore ambwira ko agiye kuza kunkura muri gereza. Nabuze icyo musubiza kuri terefone. Tumaze kuvugana, nahise mbibwira umuhungu wange, kuko nangaga ko bitungura umugore wange cyangwa nkamwizeza ibintu bitari byo.

Umurinzi wa gereza yahise ambaza ati: “Umuntu muvuganye akubwiye ngo iki?” Namubwiye ko ashobora kuba ari umuntu wankinishaga kubera ko ambwiye ko agiye kuza kumfungura.

Mark Sanderson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi ari kumwe na Teymur Akhmedov n’umugore we Mafiza nyuma gato y’uko Akhmedov afunguwe.

Uwo murinzi wa gereza yahise ambwira ko atari ukunkinisha ahubwo ko ibyo yavuze ari ukuri.

Mushiki wacu Mafiza, wumvishe umeze ute umaze kumva iyo nkuru nziza?

MAFIZA: Umuhungu wange amaze kubimbwira, natekereje ko ari kwikinira. Twari tumaze igihe kinini dutegereje iyo nkuru!

Turiyumvisha ukuntu mwumvishe mumeze nyuma y’umwaka wari ushize Teymur afunzwe!

None se, wumva hari icyo ikigeragezo wahuye na cyo cyakwigishije?

MAFIZA: Njya nibuka ukuntu najyaga ndira iyo nasomaga inkuru y’umuvandimwe Bahram [Hemdemov] na mushiki wacu Gulzira Hemdemov . [Umuvandimwe Hemdemov yafashwe muri Werurwe 2015 n’abayobozi ba Turukimenisitani. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2015, yakatiwe gufungwa imyaka ine arengana, ashinjwa kubiba “urwango rushingiye ku idini” kandi ubu ari hafi gufungurwa.] Na mbere y’uko umugabo wange afungwa, najyaga ntekereza ukuntu Gulzira atorohewe. None ubu, mba numva namuhobera cyane kandi nkamutera inkunga. Nkurikije ibintu nge na Teymur twanyuzemo, nashakaga kumubwira ko niyumvisha agahinda afite. Ndabizi ko na we akeneye ko Yehova n’abavandimwe bacu bamwitaho, nk’uko nange nari meze.

Nshimira abavandimwe bose badufashije, yaba abo mu itorero ryacu n’abo mu matorero yo ku isi hose, abagize Inteko Nyobozi, abavoka bacu n’abahungu bacu.

Umuvandimwe Akhmedov afite urwandiko rugaragaza ko yahawe imbabazi na perezida.

TEYMUR AKHMEDOV: Ikintu kimwe navuga ni uko buri wese aba afite ikigeragezo agomba guhangana na cyo. Birumvikana ko buri wese atazafungwa. Hari bamwe batotezwa na bene wabo batari Abahamya. Abandi bo usanga hari ibyo batumvikanaho n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wo mu itorero. Ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo, tuba tugomba guhitamo gukurikiza amahame ya Yehova cyangwa kuyirengagiza. Iyo twiyemeje gukurikiza amahame y’Imana, ni bwo tuba dushobora kugitsinda. Ikintu kiza twakora, ni ukwakira ibigeragezo bitugezeho kandi tukibuka ko Yehova azaduha imbaraga zo kubitsinda.

Nshimira cyane umuryango wange n’abahungu bacu bakomeje kunshyigikira. Bahoraga bansura, kandi byatumye nkomeza gushikama.

Nanone kandi, ndashimira umuryango w’abavandimwe bo ku isi hose. Mbashimira ko bansengeye kandi bakanyandikira amabaruwa antera inkunga. Nta na rimwe nigeze numva ko natereranywe. Ibyambayeho byatumye ndushaho gukunda abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose kandi bikomeza ubucuti mfitanye na Yehova.