Soma ibirimo

22 GASHYANTARE 2018
KAZAKISITANI

Kazakisitani yasabwe gufungura Teymur Akhmedov

Kazakisitani yasabwe gufungura Teymur Akhmedov

Abagize umuryango n’inshuti za Teymur Akhmedov bakomeje guhangayikishwa cyane n’ubuzima bwe. Akhmedov ni Umuhamya wa Yehova ufite imyaka 61 umaze umwaka urenga afunze kandi na mbere y’uko afungwa, yararwaragurikaga. Ku itariki ya 8 Gashyantare 2018, yarabazwe kuko yari afite ibibyimba bibiri kandi kimwe cyari kimuhitanye. Abagize umuryango we n’abavoka be binginze abategetsi ngo bamufungure, kubera ko bari bahangayishijwe n’imimerere yari afungiwemo muri gereza ya Pavlodar kandi akaba yari akeneye kwivuza neza. Icyakora abategetsi birengagije ibyo babasabye.

Inkiko zo muri Kazakisitani zakatiye Teymur Akhmedov igifungo k’imyaka itanu kizarangira mu mwaka wa 2022. Akhmedov nta cyaha na kimwe yakoze; icyo aregwa ni uko akoresha uburenganzira afite bwo gukora ibikorwa by’idini. Ariko ibyo byatumye afungwa kandi ahamywa icyaha. Nanone byatumye izina rye rishyirwa ku rutonde rw’abantu banki yafungiye konti kubera ko bakorana n’udutsiko tw’iterabwoba. Inkiko zo muri Kazakisitani zanze ubujurire bwose.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko ryasabye guverinoma ya Kazakisitani kurekura Akhmedov no kumuhanaguraho ibyaha aregwa. Nanone Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye Kazakisitani guhita ifungura Akhmedov kubera ko arwaye cyane.

Umwavoka wa Akhmedov yaravuze ati: “Teymur yafunzwe arengana kandi ararwaye cyane ku buryo akeneye kwivuza neza; turasaba ko ubutabera bwubahirizwa. Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye na Komite yaryo ryabisabye, natwe turasaba abategetsi ba Kazakisitani kugirira impuhwe Teymur agafungurwa vuba uko bishoboka.”