17 MUTARAMA 2018
KAZAKISITANI
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavuganiye Teymur Akhmedov
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yagize icyo ivuga ku kirego cya Teymur Akhmedov yagejweho ku itariki ya 3 Mutarama 2018. Akhmedov afite imyaka 61, amaze hafi umwaka afunzwe, kandi ararwaye cyane. Akhmedov yiyambaje iyo komite y’Umuryango w’Abibumbye ngo imurenganure, kubera ko inkiko zo muri Kazakisitani zanze ubujurire bwe, zigakomeza kumuhamya icyaha cyo gukora ibikorwa by’idini binyuranyije n’amategeko.
Mu ibaruwa yo ku itariki ya 9 Mutarama 2018 iyo komite yandikiye Kazakisitani, yasabye icyo gihugu kuba gifashe ingamba zo kwita ku buzima bwa Akhmedov, mu gihe itarafata umwanzuro ku kirego ke. Iyo komite yasabye abayobozi b’icyo gihugu “gufasha [Akhmedov] kwivuza neza kandi agafungwa mu buryo buhuje n’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, kandi buhuje n’amahame mpuzamahanga.” Nanone muri iyo baruwa iyo komite yasabye abayobozi bo muri icyo gihugu gusuzuma “niba [Akhmedov] yafungurwa kubera uburwayi bwe cyangwa agafungishwa ijisho, mu gihe igisuzuma ikibazo ke.”
Kuba Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yarasabye ko haba hafashwe ingamba zo korohereza Akhmedov, bihuje n’ikifuzo ke, kandi byagaragajwe mu mwanzuro w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko. Mu Kwakira 2017, iryo shami ryasuzumye ikirego cya Akhmedov, ryemeza ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi risaba ko afungurwa, agahabwa indishyi z’akababaro kuko yafunzwe arengana. Kugeza ubu guverinoma ya Kazakisitani yirengagije ibyo iryo shami ryayisabye. Akhmedov arenda kuzuza umwaka umwe muri gereza kandi yakatiwe igifungo k’imyaka itanu.