Soma ibirimo

18 MATA 2018
KAZAKISITANI

Teymur Akhmedov yafunguwe kubera imbabazi za perezida

Teymur Akhmedov yafunguwe kubera imbabazi za perezida

Ku itariki ya 2 Mata 2018, perezida wa Kazakisitani Nursultan Nazarbayev yahaye imbabazi Teymur Akhmedov w’imyaka 61, akaba yari amaze umwaka afunze azira akarengane. Kuba yarahawe imbabazi byatumye ahanagurwaho ibyaha aregwa. Akhmedov yamenye ko yahawe imbabazi ku itariki ya 4 Mata igihe yari ari mu bitaro kuko bari bamubaze. Ubu yongeye kubonana n’umuryango we kandi bizamufasha kurushaho kwivuza neza kuko arwaye kanseri.

Yarafashwe maze arafungwa kandi arengana

Akhmedov ni Umuhamya wa Yehova wafashwe ku itariki ya 18 Mutarama 2017 maze agafungwa azira gusa ko ageza ku bandi ibyo yizera. Amezi make mbere y’uko afatwa, yari yaganiriye kuri Bibiliya n’abagabo bamwereka ko bashishikajwe n’ibyo Abahamya ba Yehova bizera. Icyakora, abo bagabo bakoranaga n’Urwego Rushinzwe Ubutasi muri Kazakisitani, kandi bafashe amajwi ibiganiro bagiranye. Urwo rwego rushingiye kuri ayo majwi, rwafashe Akhmedov rumushinja ‘kubiba urwango rushingiye ku idini no kuvuga ko idini rye riruta ayandi,’ rushingiye ku ngingo ya 174(2) yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Kazakisitani.

Akhmedov amaze gufatwa, porisi yamuhase ibibazo maze imufunga by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu. Ku itariki ya 2 Gicurasi 2017, urukiko rwamukatiye igifungo k’imyaka itanu, kandi rumubuza gukora imirimo y’idini mu gihe k’imyaka itatu.

Abavoka ba Akhmedov bajuririye uwo mwanzuro kenshi, ariko biba iby’ubusa. Nyuma y’uko muri Kazakisitani binaniranye, Akhmedov yagejeje ikirego ke mu nkiko mpuzamahanga. Yagejeje ikirego ke mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko no kuri Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Mu Kwakira 2017, iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryavuze ko Kazakisitani yarenganyije Akhmedov, kandi risaba ko leta yahita imufungura kubera ko ibyo yakoze “byarangwaga n’amahoro kandi bitarengereye uburenganzira bw’idini.” Muri Mutarama 2018, komite yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu yakiriye ubusabe bwa Akhmedov, kandi itegeka ko Kazakisitani ihita itangira kumuvuza. Nanone iyo komite yasabye Kazakisitani ko yakwitegura kumurekura burundu mu gihe igitegereje gufata umwanzuro wa nyuma.

Amaherezo yarafunguwe

Akhmedov ari kumwe n’umugore we Mafiza, nyuma yo guhabwa imbabazi

Mu gihe Akhmedov yari afunzwe, yakomeje kurwara cyane. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abaganga bamubwiye ko arwaye kanseri kandi ko yarimo agenda arushaho kuremba. Umwanzuro w’iyo komite yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, n’indi miryango mpuzamahanga, byatumye abayobozi bo muri Kazakisitani basaba Akhmedov kwandikira perezida asaba imbabazi.

Ku itariki ya 5 Werurwe 2018 yanditse asaba imbabazi kandi asaba ko ikibazo ke cyakwitabwaho mu buryo bwihutirwa kugira ngo azavurwe vuba, bityo kanseri ye ntikomeze gukwirakwira. Hagati aho abayobozi ba gereza bohereje Akhmedov muri Almaty ho muri Kazakisitani, aho yavuriwe bamubaze ku itariki ya 27 Werurwe 2018.

Ese Kazakisitani izubaha uburenganzira abantu bafite mu by’idini?

Akhmedov n’umugore we Mafiza hamwe n’abana babo bishimiye cyane ko ibyo bibazo byarangiye. Nanone bishimiye ko Perezida Nazarbayev yamuhanaguyeho ibyaha byose ashinjwa. Igihe bari baramuhamije icyaha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, leta yafatiriye konti ye yo muri banki, bituma umugore we ahura n’ibibazo byinshi igihe yari afunzwe.

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi biringiye ko kuba Akhmedov yarahawe imbabazi bizatuma leta ya Kazakisitani yemerera Abahamya gukora umurimo wabo mu mahoro.