Soma ibirimo

11 MATA 2018
KAZAKISITANI

Teymur Akhmedov wo muri Kazakisitani yafunguwe ku itariki ya 4 Mata 2018

Teymur Akhmedov wo muri Kazakisitani yafunguwe ku itariki ya 4 Mata 2018

Perezida wa Kazakisitani Nursultan Nazarbayev yahaye Teymur Akhmedov imbabazi zitangwa n’amategeko, maze afungurwa ku itariki ya 4 Mata 2018. Ku itariki ya 27 Werurwe 2018, abayobozi bari bemeye ko Akhmedov ajya kwivuriza mu bitaro biri mu mugi wa Almaty, ari na ho ari kugeza ubu.

Umuvandimwe Akhmedov afite imyaka 62 kandi yafunzwe kuva ku itariki ya 18 Mutarama 2017, azira ko abwira abandi ibyo yizera. Yishimiye kuba yongeye kubonana n’umuryango we.

Twishimiye ko Yehova yita ku bagaragu be b’indahemuka.​—2 Samweli 22:2.