21 UKUBOZA 2017
KAZAKISITANI
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kazakisitani rwanze ubujurire bwa Teymur Akhmedov
Ku itariki ya 4 Ukuboza 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kazakisitani rwanze ubujurire bwa Teymur Akhmedov ufunzwe arengana, aregwa gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini mu buryo butemewe n’amategeko. Ariko mu by’ukuri yari arimo abwira abandi ibyo yizera. Ku itariki ya 18 Mutarama 2017, porisi y’igihugu yafashe Akhmedov mu buryo butemewe n’amategeko iramufunga. Muri Gicurasi yahamijwe icyaha n’urukiko rw’umugi maze akatirwa igifungo cy’imyaka itanu, ku itariki ya 20 Kamena 2017 urukiko rw’ubujurire rwashimangiye uwo mwanzuro.
Igihe Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumaga ubujurire bwe, rwirengagije umwanzuro wari uherutse gufatwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko, kuko rwari rwemeje ko Kazakisitani yafunze Akhmedov mu buryo butemewe n’amategeko kandi ko rutubahirije uburenganzira mu by’idini. Akhmedov afite ukwizera gukomeye kandi akomeje kwiringira Imana nubwo ubuzima bwe butameze neza. Akhmedov yishimira imihati yose ishyirwaho kugira ngo afungurwe nubwo nta cyo irageraho. Nanone ashimira Abahamya bo ku isi hose bakomeje gusenga basaba ko yafungurwa.