Soma ibirimo

6 NYAKANGA 2017
KAZAKISITANI

Leta ya Kazakisitani yahagaritse imirimo ikorerwa ku biro by’Abahamya bo muri icyo gihugu

Leta ya Kazakisitani yahagaritse imirimo ikorerwa ku biro by’Abahamya bo muri icyo gihugu

Ku itariki ya 29 Kamena 2017, urukiko rwo mu mugi wa Almaty muri Kazakisitani, rwaciye amande ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu, kandi ruhagarika imirimo yose ihakorerwa mu gihe cy’amezi atatu. Urwo rukiko rwashingiye umwanzuro warwo ku igenzura ryasabaga ko ibyo biro bishyiraho izindi kamera 3 zicunga umutekano, ziyongera kuri 25 zari zisanzwe, mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga ahantu hahurira abantu benshi. Icyakora, ku itariki ya 6 Gashyantare 2017, abategetsi bari baremeye igishushanyo mbonera k’ibyo biro kigaragaza aho kamera zicunga umutekano zose ziherereye. Kuba abo bategetsi baremeye ibiri kuri icyo gishushanyo, ubwabyo bigaragaza ko ibyo biro byari byarubahirije ayo mategeko.

Polat Bekzhan, uhagarariye ibiro by’Abahamya ba Yehova yagize ati: “Umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’ibiro byacu nta ho uhuriye n’icyo baturega. Twajuririye uyu mwanzuro, kuko bigaragara ko ushingiye ku kutoroherana gushingiye ku madini.”

Ubutegetsi bwivanga mu bikorwa by’ibiro by’Abahamya

Abahamya ba Yehova bo muri Kazakisitani bakomeje kubuzwa amahwemo n’inzego zishinzwe umutekano. Mbere y’uko umucamanza N. M. Pakirdinov afata umwanzuro ku itariki ya 29 Kamena, abategetsi baje bameze nk’abagabye igitero ku biro by’Abahamya ku itariki ya 17 Gicurasi, bavuga ko baje gukora igenzura rigamije gukaza umutekano. Ibyo byabaye ku manywa y’ihangu biyobowe n’urwego rushinzwe umutekano w’igihugu (rwahoze rwitwa KGB) n’abandi bantu basaga 30, harimo n’abapolisi bipfutse mu maso, bitwaje imbunda za rutura. Bavuze ko barimo bakora igenzura ry’amazu ahuriramo abantu benshi mu rwego rwo gutegura imurika gurisha ryo mu mwaka wa 2017, ryagombaga kubera mu mugi wa Astana muri Kamena 2017.

17 Gicurasi 2017, abategetsi bigabije ibiro byacu

Ku itariki ya 23-25 Kamena 2017, Abahamya ba Yehova bagize ikoraniro ryihariye ryamaze iminsi itatu, ryitabiriwe n’abashyitsi baturutse muri Amerika, u Burayi, Ukraine, Jeworujiya, Kirigizisitani no mu bindi bihugu. Icyakora mbere y’uko iryo koraniro riba, abategetsi barenze ku masezerano bari baragiranye n’Abahamya yerekeye aho iryo koraniro ryagombaga kubera. Ibyo byatumye abo bashyitsi 1.500 n’Abahamya ba Yehova b’imbere mu gihugu bakorera iryo koraniro mu kibanza cy’ibiro byacu.

23 Kamena 2017, abapolisi babangamiye abashyitsi bari baje mu ikoraniro

Ku munsi wa mbere w’iryo koraniro, abapolisi bitwaje ko barimo kugenzura ibyangombwa by’abashoferi, bamara amasaha abiri yose banze ko bisi 11 zari zitwaye abashyitsi 500 zihaguruka kuri hoteli bari bacumbitsemo. Nanone ku munsi wa kabiri, abapolisi batanze urwo rwitwazo, bamara amasaha atatu yose banze ko bisi 20 zarimo abashyitsi 900 ziva kuri hoteli bari bacumbitsemo.

Ibiro by’Abahamya byahise bigeza icyo kibazo mu biro by’Umushinjacyaha wo mu mugi wa Almaty. Nubwo ibiro by’Umushinjacyaha bitigeze bigira icyo bibivugaho, ku munsi wa gatatu w’ikoraniro abapolisi ntibongeye kubangamira Abahamya. Icyakora nyuma y’iminsi ine iryo koraniro ribaye, ni bwo urukiko rwo mu mugi wa Almaty rwafashe umwanzuro wo guhagarika imirimo ikorerwa ku biro by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu.

Hashyizweho amategeko agamije guteza amakuba

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2012, guverinoma ya Kazakisitani yagiye ibangamira Abahamya ba Yehova mu gihugu hose. Nanone icyo gihugu cyategetse Abahamya basaga 60 gutanga amande menshi cyane kivuga ko ngo bakora umurimo w’ubumisiyonari batabifitiye uruhushya.

Muri Mutarama 2017, abategetsi ba Kazakisitani bareze Abahamya ba Yehova mu rukiko, babarega icyaha cyo kubwira abandi imyizerere yabo. Muri Gicurasi, Teymur Akhmedov yahamijwe icyaha cyo kubwiriza, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Nanone polisi irimo gukora iperereza ku byaha Umuhamya umwe aregwa byo kubiba urwango rushingiye ku madini bitewe n’uko yarimo atanga ibitabo abategetsi b’u Burusiya bavuga ko biri ku rutonde rw’ibirimo ubutagondwa.

Ese Kazakisitani yaba igiye kugera ikirenge mu cy’u Burusiya?

Abahamya bagiye bagirana ibiganiro n’urwego rushinzwe amadini kugira ngo barebere hamwe uko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, ariko ntibagire ikintu gifatika bageraho. Icyakora, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru, byiyemeje kugeza ikibazo cy’Umuhamya witwa Andrey Korolyov mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kazakisitani. Uwo Muhamya yari yarahamijwe icyaha cyo kubwira abandi ibyo yizera. Mu mwanzuro urwo rukiko rwafashe ku itariki ya 1 Kamena 2017, rwemeje ko Korolyov ari umwere, ruvuga ko kugira uburenganzira bwo gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini bidahungabanya umutekano wa rubanda. Nubwo Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byijeje Abahamya ko uwo mwanzuro bizawugeza no ku zindi nkiko, kugeza ubu inkiko z’ibanze zanze kuwukurikiza, kandi zongeye gushinja Abahamya icyo zita “gukora umurimo w’ubumisiyonari utabifitiye uruhushya.”

Gregory Allen, umujyanama wungirije mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova, yagize ati : “Birababaje kuba Kazakisitani irimo igera ikirenge mu cy’u Burusiya, ikifashisha ibirego bidafite ishingiro kugira ngo ivutse abantu umudendezo bahabwa n’amategeko mpuzamahanga yo gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini. Duhangayikishijwe n’uko haba hari ikihishe inyuma y’umwanzuro urukiko rwafashe ku itariki ya 29 Kamena wo guhagarika ibikorwa byacu, kandi dutegereje kureba ikizava mu bujurire twashyikirije urukiko.”

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bahangayikishijwe n’uko ibirimo bibera muri Kazakisitani bigaragaza ko abategetsi b’icyo gihugu bafite intego yo kutubuza kuhakorera, nk’uko byagenze no mu Burusiya.