Soma ibirimo

Hoteri y’i Nairobi muri Kenya yagabweho igitero.

25 MUTARAMA 2019
KENYA

Abagizi ba nabi bagabye igitero kuri hoteri yo muri Kenya

Abagizi ba nabi bagabye igitero kuri hoteri yo muri Kenya

Ku itariki ya 15 Mutarama 2019, abagizi ba nabi bagabye igitero kuri hoteri yo muri Kenya no ku yindi nzu y’ibiro iri i Nairobi, gihitana abantu bagera kuri 21.

Amakuru dukesha ibiro by’ishami bya Kenya, agaragaza ko nta Muhamya n’umwe waguye muri icyo gitero cyangwa ngo akomereke. Icyo gitero cyabereye ku birometero birindwi uvuye ku biro by’ishami. Hari abavandimwe na bashiki bacu barenga icumi bakora muri iyo nyubako yitwa Dusit yagabweho igitero. Igihe abagizi ba nabi bagabaga icyo gitero, barindwi muri abo Bahamya ntibari bakoze, na ho abandi batatu barahungishijwe, bajyanwa ahantu hari umutekano. Mu bandi bantu bahungishijwe harimo umuvandimwe na mushiki wacu bari bamaze amasaha 12 yose yihishe, igihe ibyo byabaga.

Abasaza b’itorero hamwe n’abagenzuzi b’uturere, barimo barahumuriza ababwiriza bahungabanyijwe n’icyo gitero. Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guha imbaraga abavandimwe bacu bahuye n’ibyo bibazo.—2 Abakorinto 1:3, 4.