4 NZERI 2019
KENYA
Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya mu rurimi rw’Ikiluwo ruvugwa muri Kenya
Ku itariki ya 30 Kanama 2019, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikiluwo, mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa Kisumu muri Kenya. Ku munsi wa mbere w’iryo koraniro, ni bwo umuvandimwe Remy Pringle, umwe mu bagize Komite y’ibiro by’Abahamya byo muri Kenya, yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Iryo koraniro ryitabiriwe n’abantu bagera ku 2.481, harimo n’abarikurikiye bari ahandi hantu habiri muri icyo gihugu.
Guhindura iyo Bibiliya byamaze imyaka itatu. Umwe bahinduye iyo Bibiliya yaravuze ati: “Ntekereza ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye mu rurimi rw’Ikiluwo, izagirira akamaro cyane abavandimwe na bashiki bacu bari bayitegerezanyije amatsiko. Imiryango myinshi yo mu matorero yacu byayigoraga kubona amafaranga yo kugurira buri wese Bibiliya yuzuye. Ubwo rero ni imigisha kuba buri wese azabona iye. Nanone imvugo yakoreshejwe muri iyi Bibiliya iroroheje kandi irumvikana; ubwo rero umugoroba w’iby’umwuka cyangwa kwiyigisha, bizarushaho korohera buri wese kandi ifashe abayisoma kugira ukwizera gukomeye.”
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya imaze guhindurwa, yaba yose cyangwa ibice byayo, mu ndimi zigera ku 184. Nanone hari indimi 25 zimaze guhindura iyo Bibiliya ivuguruye yo mu mwaka wa 2013. Twizeye tudashidikanya ko iyi Bibiliya izafasha ababwiriza bagera 1.800 bavuga ururimi rw’Ikiluwo, bari mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Kenya, bagakomeza kugirana ubucuti na Yehova. Nanone izafasha ababwiriza kugeza ubutumwa ku bantu abasaga miriyoni 5 bavuga ururimi rw’Ikiluwo.—Matayo 24:14