Soma ibirimo

Ifoto igaragaza umwanzuro wafashwe na Minisiteri y’Uburezi yo muri Kenya

7 KAMENA 2022
KENYA

Abayobozi bo muri Kenya bafashe umwanzuro urengera uburenganzira abanyeshuri bafite

Abayobozi bo muri Kenya bafashe umwanzuro urengera uburenganzira abanyeshuri bafite

Minisiteri y’Uburezi muri Kenya yasabye abayobozi b’amashuri, ko bagomba guharanira uburenganzira abanyeshuri bafite bwo kugira idini. Icyo cyemezo cyafashwe ku itariki ya 4 Werurwe 2022, twiringiye ko kizatuma uburenganzira bw’abana b’Abahamya ba Yehova bwubahirizwa, kuko bamaze imyaka myinshi bakorerwa ivangura.

Kuva mu mwaka wa 2015, abana bagera kuri 36 b’Abahamya ba Yehova bahagaritswe kwiga cyangwa birukanwa ku ishuri bitewe n’uko banze kwifatanya mu minsi mikuru y’amadini ikorerwa mu mashuri. Mu mwaka wa 2018, ni bwo abahagarariye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri i Nairobi bahuye n’abakozi ba leta bashinzwe iby’uburezi muri Kenya, babagezaho ako karengane. Urugero, ku itariki ya 23 Ukwakira 2018, abahagarariye ibiro by’ishami bahuye na Dr. Amina Mohamed, Umunyamabanga ushinzwe uburezi.

Icyemezo cya Guverinoma cyagaragaje neza ko muri Kenya hari “abayobozi b’amashuri n’ababungirije” “bakoresha impamvu zidakwiriye babuza abanyeshuri kwiga.” Icyo cyemezo cyagaragaje neza ko “by’umwihariko, . . . Hari amashuri amwe n’amwe arengera uburenganzira abanyeshuri bafite bwo kugira dini, maze bakangira abo banyeshuri kwiga muri ibyo bigo cyangwa bakabirukana.”

Nk’uko byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye uwo mwanzuro washimangiye ko “kubangamira uburenganzira umuntu afite mu by’idini binyuranyije n’amategeko atandukanye yo mu gihugu, mu karere n’amahame mpuzamahanga, . . . by’umwihariko Itegeko Nshinga rya Kenya.” Ubwo rero, abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova cyangwa abandi ntibazongera gusabwa gukora ibinyuranyije n’ibyo idini ryabo risaba.” Uwo mwanzuro usoza usaba abayobozi b’amashuri gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Mushiki wacu Kimberly Nyang’ate wo mu mugi wa Nairobi, ufite imyaka 17, yaravuze ati: “Ababyeyi banjye babatumijeho ku ishuri inshuro zirenga eshanu kubera ko ntajyaga mu minsi mikuru y’idini. Nishimiye icyemezo cyafashwe kubera ko kizashyigikira imyizerere yacu.”

Dushimira abayobozi bashyira mu gaciro bafashe uwo mwanzuro, uzafasha abanyeshuri b’Abahamya bo muri Kenya gukomeza gushikama mu byo bizera.—1 Abakorinto 15:58.