5 NYAKANGA 2023
KENYA
Urukiko rwafashe umwanzuro urengera uburenganzira bwo gusenga bw’abanyeshuri muri Kenya
Ku itariki ya 12 Gicurasi, 2023, urukiko rw’ubujurire rwo muri Kenya rwafashe umwanzuro urengera uburenganzira bw’abanyeshuri bwo kujya mu idini bashaka. Nubwo muri Kenya hari itegeko rivuga ko nta muntu wemerewe guhatira undi kujya mu bikorwa n’ibinyuranyije n’imyizerere ye, kuva mu mwaka wa 2015 abana b’Abahamya ba Yehova bagera kuri 41, bagiye birukanwa ku bigo bigagaho cyangwa bagahabwa ibihano byo kumara igihe runaka batiga, bazira ko banze kwifatanya mu bikorwa binyuranye n’imyizerere yabo.
Urukiko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro rushingiye ku bintu byabaye mu mwaka wa 2017. Abanyeshuri icyenda b’Abahamya ba Yehova banze kwifatanya mu bikorwa bihuza amadini ku ishuri. Ibyo byatumye babajyana mu rukiko. Muri mwaka wa 2019, urukiko rw’ibanze rwanzuye ko nta kosa iryo shuri ryakoze igihe ryageragezaga guhatira abo bana kwifatanya mu bikorwa by’idini kandi ko ritarengereye uburenganzira bw’abo banyeshuri b’Abahamya ba Yehova. Icyakora ku itariki ya 12 Gicurasi 2023, urukiko rw’ubujurire rwa Kenya rwanzuye ko “urukiko rw’ibanze rwarengereye uburenganzira abo banyeshuri bafite bwo kwiga no gufatwa neza cyangwa kubahwa.” Nanone rwongeyeho ko ibikorwa byo guhatira abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova kujya mu mihango ifitanye isano n’idini, ari “ivangura, ko bitemewe n’amategeko kandi ko bidakwiriye.” Hari umucamanza wari uri muri urwo rubanza, wavuze ati: “Umwanzuro uzafatwa muri uru rubanza, uzajya ukoreshwa no mu zindi manza zijyanye n’uburenganzira bw’abanyeshuri bwo kugira idini.”
Nanone uyu mwanzuro watumye amabwiriza yatanzwe na minisitiri w’uburezi muri Kenya, muri Werurwe 2022, arushaho kugira ireme. Icyo gihe, Minisitiri yihanangirije abayobozi b’ibigo ko bagomba kubaha uburenganzira bw’abanyeshuri mu by’idini. Uretse muri Kenya, hari n’ibindi bihugu byo muri Afurika, urugero nka Malawi n’u Rwanda, byafashe umwanzuro nk’uwo wo kurinda uburenganzira bw’ibanze bw’abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova.
Abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bo muri Kenya n’abo hirya no hino ku isi bagira ubutwari, bashobora kwizera badashidikanya ko Yehova abishimira, iyo abonye ukuntu bakomeza kurwanirira ugusenga k’ukuri.—Imigani 29:25.