Soma ibirimo

14 UKWAKIRA 2013
KENYA

Igitero cyagabwe ku nyubako yo muri Kenya

Igitero cyagabwe ku nyubako yo muri Kenya

Kuwa gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2013, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku nyubako y’ubucuruzi i Nairobi muri Kenya, bica abantu bagera kuri 67 abandi bagera ku 175 barakomereka. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bivuka ko hari Abahamya ba Yehova bari muri iyo nyubako igihe yagabwagaho igitero ariko ko bashoboye gucika nta n’umwe ukomeretse. Josphat Makori, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Kenya, agira ati “iki gitero cyateye abantu bose agahinda. Twifatanyije n’ababuze ababo muri aya makuba. Turimo gukora uko dushoboye kose ngo duhumurize abaturanyi bacu mu buryo bw’umwuka kandi tubafashe muri ibi bihe bigoye.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Kenya: Josphat Makori, tel +254 20 387 3211