14 UGUSHYINGO 2024
KIRIGIZISITANI
Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu rurimi rw’Igikirigizi
Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2024, umuvandimwe Jeffrey Winder wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu rurimi rw’Igikirigizi. Yabitangaje muri gahunda yihariye yari yabereye ku biro by’ishami byo muri Kirigizisitani. Abantu 147 baje muri iyo gahunda yihariye naho 3.044 bayikurikiye ku ikoranabuhanga rya videwo. Yahise isohoka ku rubuga rwa jw.org na porogaramu ya JW Library kandi amajwi ya bimwe mu bitabo n’ay’Amavanjiri yahise asohoka. Bibiliya icapye izaboneka mu mwaka wa 2025.
Hashize imyaka 30 Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Igikirigizi. Ugereranyije ubu muri Kirigizisitani, hari abantu bavuga urwo rurimi bagera kuri miliyoni 5, harimo abavandimwe na bashiki bacu barenga 2.800 bari mu matorero n’amatsinda 43.