23 UKUBOZA 2021
KIRIGIZISITANI
Komite yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavuze ko Kirigizisitani yarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova
Ibihugu 15 bigize Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yamaganye ibikorwa Kirigizisitani ikorera Abahamya ba Yehova, byo guhonyora uburenganzira bafite bwo gukora ibikorwa byabo by’idini mu duce dutatu two muri icyo gihugu. Mu nyandiko y’amapaji arindwi, iyo komite yategetse Kirigizisitani guha Abahamya ba Yehova “impozamarira” kandi “ikagira icyo ikora kugira ngo ibyo bitazasubira no mugihe kizaza.” Iyi ni inshuro ya kabiri, iyo komite yamagana Kirigizisitani izira ko irengera uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite.
Itorero rya mbere ry’Abahamya ba Yehova muri Kirigizisitani ryemewe n’amategeko mu mwaka wa 1993, kandi bahawe ubuzimagatozi mu rwego rw’igihugu mu mwaka wa 1998. Hari hashize imyaka myinshi, Abahamya ba Yehova bafite umudendezo wo gusenga muri icyo gihugu. Icyakora, mu myaka icumi ishize, komite y’igihugu ishinzwe iby’amadini yanze kwemera imiryango itatu yo mu rwego rw’amategeko y’Abahamya ba Yehova yo mu duce twa Osh, Naryn na Jalal-Abad duherereye mu majyepfo y’icyo gihugu. Nubwo Abahamya ba Yehova bakomeje gusaba kwemerwa gukorera muri utwo duce, abayobozi barabyanze. Kubera ko iyo komite ishinzwe iby’amadini yanze kwemera ibikorwa by’Abahamya muri utwo duce, abavandimwe na bashiki bacu baho ntibemerewe kugira igikorwa na kimwe cyo mu rwego rw’idini bakora nko kujya mu materaniro n’amakoraniro no kugira cyangwa gukodesha aho bateranira. Ubwo rero, Komite Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasanze iryo ari ivangura rishingiye ku idini Kirigizisitani ikorera Abahamya ba Yehova bo muri utwo duce dutatu.
Iyo komite yiteze ko abayobozi bo muri Kirigizisitani “bazakora ibishoboka byose ngo akarengane nk’ako ntikazasubire.” Kirigizisitani yahawe amezi atandatu kugira ngo imenyeshe iyo komite aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo yasabwe.
Ntituzi niba abayobozi ba Kirigizisitani bazashyira mu bikorwa ibyo basabwe na Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, bakemerera abavandimwe abacu bo muri utwo duce gusenga Yehova bisanzuye. Icyakora, inzobere mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zahuriye mu nama ya 18 zikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bizagenda kandi zatangaje ko Komite ishinzwe iby’amadini yo muri Kirigizisitani “yasuzuguye umwanzuro wari wafashwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2019.”
Kirigizisitani yashyira mu bikorwa ibyo isabwa cyangwa itabikora, twizeye ko Yehova abona ibyo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kirigizisitani bahura na byo (Zaburi 37:18). Data wo ijuru azakomeza guha imigisha abo bavandimwe kubera ubudahemuka n’ubutwari bagaragaza.—Zaburi 37:28.