1 UKUBOZA 2021
KIRIGIZISITANI
Urukiko rwo muri Kirigizisitani rushobora guhagarika ibitabo by’Abahamya ba Yehova bigera kuri 13
Ku itariki ya 2 Ukuboza 2021, urukiko rw’akarere ka Pervomayskiy mu ntara ya Bishkek muri Kirigizisitani, rwafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ubusabe bw’umushinjacyaha mukuru, wari wasabye ko ibitabo 13 by’Abahamya ba Yehova byashyirwa ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Uwo mushinjacyaha yagerageje gutuma urubanza rucibwa hutihuti no gutuma abavandimwe bacu badahabwa umwanya uhagije wo kwiregura. Icyakora abavoka bacu batanze inyandiko yumvikana neza yatanzwe n’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania hamwe n’ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Repuburika ya Kirigizisitani. Iyo nyandiko igaragaza impamvu Abahamya batambamiye urwo rubanza. Umucamanza yashingiye kuri izo mpamvu yemeza ko icyo kirego kidakurikije amategeko agenga imiburanishirize, avuga ko giteshejwe agaciro. Icyakora umushinjacyaha afite iminsi icumi yo kujuririra uwo mwanzuro.
Ku wa Kane tariki ya 2 Ukuboza 2021, urukiko rw’akarere ka Pervomayskiy mu ntara ya Bishkek muri Kirigizisitani, ruzemeza niba ibitabo byacu 13 byafatwa nk’ibirimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko uyu mugambi utagamije kubuzanya ibitabo gusa, ahubwo ko waba unagamije kugera ikirenge mu cy’u Burusiya. Urugero, ibaruwa komite ya leta ya Kirigizisitani ishinzwe umutekano yandikiye umushinjacyaha mukuru, yagiraga iti: “Tugomba kubanza guhagarika ibikoresho by’iri dini, byashoboka tukareba niba n’ibikorwa byaryo byahagarikwa muri Repuburika ya Kirigizisitani.”