Soma ibirimo

1 MUTARAMA 2019
KIRIGIZISITANI

Abahamya bo muri Kirigizisitani bararenganuwe

Abahamya bo muri Kirigizisitani bararenganuwe

Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2018, Minisiteri y’Ubutabera yo muri Kirigizisitani yahaye ubuzima gatozi Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Osh, uwo ukaba ari umugi wa kabiri muri Kirigizisitani.

Abahamya ba Yehova bo Kirigizisitani bahawe ubuzima gatozi kuva mu mwaka wa 1998. Icyakora, mu mwaka wa 2008, hashyizweho irindi tegeko rishya rigenga amadini maze bituma abayobozi b’ibanze bo mu ntara zo mu magepfo y’igihugu banga guha Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi kandi aho ni ho umugi wa Osh uri. Ibyo byatumye abayobozi b’umugi babona ko amateraniro y’Abahamya n’umurimo wo kubwiriza bakora bitemewe n’amategeko. Hari igihe, abaporisi bajyaga bagaba ibitero ku mu mazu y’Abahamya cyangwa ayo bakodesheje kugira ngo bateraniremo.

Twishimiye ko uburenganzira bw’abo Bahamya bagenzi bacu bwubahirijwe, none ubu bakaba bashobora guteranira hamwe mu mahoro kandi bakageza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya.—1 Timoteyo 2:1-4.