17 UKUBOZA 2015
KIRIGIZISITANI
Urukiko rwo muri Kirigizisitani rwagize abere abagore babiri bari barashinjwe ibinyoma
Ku itariki ya 29 Ukwakira 2015, abacamanza batatu bari mu rubanza rw’ubujurire mu Rukiko rw’Intara ya Osh bashimangiye umwanzuro urukiko rwari rwarafashe wo guhanagura icyaha ku Bahamya ba Yehova babiri, ari bo Oksana Koriakina na nyina witwa Nadezhda Sergienko. Umushinjacyaha yashinje ibinyoma abo bagore avuga ko igihe bari mu murimo wo kubwiriza bariganyije abaturage bo mu mugi wa Osh.
Kuba barakoze iperereza bashingiye ku birego by’ibinyoma byagaragaje ko hari ivangura rishingiye ku idini
Muri Werurwe 2013, abapolisi bafashe Oksana Koriakina na Nadezhda Sergienko babarega ibinyoma. Abo bagore batanze ibihamya bifatika berekana n’abatangabuhamya kugira ngo bagaragaze ko barengana. Ibyo ntibyabujije iperereza gukomeza kandi Urukiko rw’Umugi wa Osh rusubika urubanza rwa Oksana na Nadezhda ndetse rubafungisha ijisho.
Nyuma yaho Urukiko rw’Umugi wa Osh rwavuze ko iperereza rya mbere ryakozwe kuri Oksana na Nadezhda ryari rinyuranyije n’amategeko kandi ko abarikoze “barenze ku mategeko menshi agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.” Urugero, abakoze iryo perereza bageze aho kimwe mu byaha abo Bahamya bashinjwa cyabereye hashize amezi ane kandi nta n’ibihamya bifatika batanze bigaragaza ko ibyo abo Bahamya bashinjwa ari ukuri. Nanone abashinzwe iperereza bafashe abantu benshi mu rwego rwo gushakisha abakoze ibyaha. Icyakora, icyo gihe na bwo barenze ku mategeko mu buryo bukabije ku buryo ibyo bagezeho mu iperereza byateshejwe agaciro. Mu gihe cyose iperereza ryamaze hamwe n’urubanza, abarega batangaga ibimenyetso bivuguruzanya.
Umucamanza yemeje ko abarega bari bafitiye Abahamya ba Yehova urwikekwe kandi ko abakoze iperereza bahohoteye Oksana na Nadezhda babaziza gusa ko “ari Abahamya ba Yehova.” Urugero, nubwo abo Bahamya babiri bashinjwaga uburiganya, amezi make nyuma yaho abashinzwe iperereza bagiye gusaka mu ngo zabo, bagenda bishakira ibitabo byo mu rwego rw’idini bavuga ko bibuzanyijwe. Icyakora nta byo babonye.
Gufungishwa ijisho byababereye umutwaro
Oksana na Nadezhda bafungishijwe ijisho badaciriwe urubanza kandi ntibari bemerewe kuva mu mugi wa Osh batabiherewe uburenganzira n’abayobozi bo muri uwo mugi. Bari barahawe amasaha ntarengwa yo kuba bari mu rugo kandi ibyo byababereye umuzigo. Bamaze imyaka ibiri bafite amasaha ntarengwa bagomba kuba bari mu rugo kandi ibyo byabangamiraga gahunda zabo za buri munsi, kujya mu materaniro no kubwiriza.
Nanone Nadezhda ntiyashoboraga kubona akazi kuko abayobozi bari barafatiriye pasiporo ye. Igihe yarwaraga, ntiyashoboraga kujya kwivuza nyuma y’amasaha yo kugerera mu rugo. Kugira ngo Oksana n’umugabo we basohoke mu mugi wa Osh, bagombaga kubanza gusaba umucamanza uruhushya. Ibyo byarabahungabanyije, bakajya barara badasinziriye bibaza amaherezo y’urwo rubanza.
Ukuri gutsinda
Ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, Urukiko rw’Umugi wa Osh rwahanuguye icyaha kuri Oksana na Nadezhda kubera ko nta “bimenyetso byemezaga ko bakoze ibyaha.” Icyakora, kubera ko umushinjacyaha yajuriye kenshi, urwo rubanza rwamaze umwaka wose, ibyo bituma bakomeza gufungishwa ijisho kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2015 igihe urukiko rwumvaga ubujurire.
“Nta gihamya na kimwe umushinjacyaha yatanze cyavuguruzaga ibihamya abaregwa batanze cyangwa ngo atange igihamya kigaragaza ko O. Koriakina na N. Sergienko barenze ku mategeko.”—Umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire
Ku itariki ya 29 Ukwakira 2015, abacamanza batatu bari mu rubanza rw’ubujurire mu Rukiko rw’Intara ya Osh bashimangiye umwanzuro urukiko rwari rwarafashe. Urukiko rw’ubujurire rwavuze ko “mu gihe cy’urubanza rwasanze ubujurire bw’umushinjacyaha nta shingiro bufite.” Urwo rukiko rwemeje ko Oksana na Nadezhda ari abere kandi ruhita rutegeka ko badakomeza gufungishwa ijisho. Nanone urwo rukiko rwavuze ko bagomba guhabwa indishyi y’akababaro y’amafaranga bitewe n’uko babafashe mu buryo butemewe n’amategeko kandi bakabajyana mu rukiko.
Oksana yaravuze ati “jye na mama turishimye kubera ko urukiko rwaduhanaguyeho icyaha kandi tukaba tutagifungishijwe ijisho. Tunejejwe n’uko tugiye kongera kubaho nk’uko bisanzwe, tukamarana igihe n’umuryango wacu n’incuti zacu kandi tugakomeza kwifatanya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza.”
Oksana, Nadezhda n’abandi Bahamya bo muri Kirigizisitani banejejwe no kuba inkiko zarabonye ko abayobozi bo mu mugi wa Osh bafite urwikekwe rushingiye ku idini, maze zigakurikiza amategeko. Biringiye ko uwo mwanzuro uzatuma abayobozi bo muri icyo gihugu baha abaturage umudendezo mu by’idini nk’uko babyemererwa n’itegeko nshinga kandi bagaha ubuzima gatozi Abahamya ba Yehova bo mu majyepfo ya Kirigizisitani.