Soma ibirimo

5 UGUSHYINGO 2014
KIRIGIZISITANI

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani rwahaye Abahamya ba Yehova umudendezo wo mu rwego rw’idini

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani rwahaye Abahamya ba Yehova umudendezo wo mu rwego rw’idini

Itariki ya 4 Nzeri 2014, wari umunsi wihariye ku Bahamya ba Yehova no ku baharanira ukwishyira ukizana mu by’idini muri Kirigizisitani. Uwo munsi, Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rurinda Itegeko nshinga rya Kirigizisitani rwatangaje ko zimwe mu ngingo zo mu itegeko ryo mu mwaka wa 2008 rireba amadini, * zidahuje n’itegeko nshinga. Umwanzuro w’urwo rukiko wavugaga ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo gukorera mu bwisanzure ibikorwa byabo byo mu rwego rw’idini mu duce two mu majyepfo ya Kirigizisitani, aho bari bamaze imyaka ine batemerewe gukora ibyo bikorwa.

Muri Kirigizisitani, Abahamya ba Yehova bahawe ubuzimagatozi mu wa 1998, bityo bahabwa uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu ibikorwa byabo bijyanye no gusenga. Icyakora, kuva iryo tegeko rireba amadini ryatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2008, abapolisi bahoraga bagaba ibitero aho Abahamya ba Yehova babaga bateraniye mu duce two mu majyepfo ya Kirigizisitani, bavuga ko idini ry’Abahamya ritemerewe gukorera muri utwo duce, kubera ko ritari ryariyandikishije mu nzego zaho z’ubuyobozi. Nanone Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Amadini, yitwaje ibintu bimwe na bimwe bibuzanyijwe muri iryo tegeko ryo mu mwaka wa 2008 rireba amadini, iburizamo imihati yose Abahamya bashyiragaho kugira ngo bemerwe n’amategeko yo muri utwo duce. Icyakora, wa mwanzuro wafashwe ku itariki ya 4 Nzeri, wakuyeho izo nzitizi zose.

Ibyiza byagezweho mu rwego rw’amategeko

Itegeko ryo mu mwaka wa 2008 ryavugaga ko idini ridafite ubuzimagatozi “ritemerewe kugira ibikorwa ibyo ari byo byose rikora” (Ingingo ya 8(2)). Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Amadini, yitwaje iyo ngingo ibuza Abahamya gukorera mu migi myinshi yo muri Kirigizisitani batari barahawemo ubuzimagatozi. Iryo tegeko ryavugaga ko kugira ngo umuryango wo mu rwego rw’idini uhabwe ubuzimagatozi, ugomba kubanza gushyikiriza inama y’umugi wifuza gukoreramo, ilisiti yemewe y’abantu 200 bashinze uwo muryango (Ingingo ya 10(2)), nuko ukabona kwiyandikisha kuri Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Amadini. Ibyo byatumaga Abahamya ba Yehova batabona uko baterana mu buryo bwemewe n’amategeko, bitewe n’uko Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Amadini yavugaga ko bagomba kubanza kwemerwa n’umugi bakoreramo, kandi komite nyobozi y’umugi barimo ikaba itarashoboraga kwemera ilisiti batanze y’abahagarariye umuryango wabo wo mu rwego rw’idini. Ibyo byatumye Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Amadini n’abayobozi bo muri ako gace babona urwitwazo rwo kuburabuza Abahamya, kuko babaga batujuje ibisabwa ngo bemererwe gukorera muri ako gace. Kubera izo mpamvu zose, Abahamya bagejeje ikirego cyabo mu Rugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga bavuga ko ibikubiye muri iryo tegeko bibabangamiye.

Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro ugira uti “amadini yose arareshya imbere y’amategeko kandi umuntu wese cyangwa itsinda ry’abantu bo mu idini runaka, ntibakwiriye gutoneshwa ngo barutishwe abo mu rindi dini.” Urwo rukiko rwavuze ko Ingingo ya 10(2), yasabaga ko ilisiti y’abahagarariye umuryango wo mu rwego rw’idini igomba kwemezwa n’ubuyobozi bw’umugi yifuza gukoreramo, inyuranyije n’itegeko nshinga. Nanone urukiko rwavuze ko Ingingo ya 8(2) yo muri iryo tegeko, “yumvikanye nabi.” Urukiko rwavuze ko itegeko rigena uburenganzira mu by’idini ryemerera umuryango wo mu rwego rw’idini gukorera mu karere ako ari ko kose k’igihugu wagaragaje mu nyandiko isaba ubuzimagatozi. Inyandiko yo mu mwaka wa 1998 y’amahame ashyiraho umuryango w’Abahamya ba Yehova muri Kirigizisitani, yari yaragaragaje ko bagombaga gukorera mu gihugu hose. Ibyo bisobanura ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo gukora ibikorwa byabo byo mu rwego rw’idini nta nkomyi, mu duce twose twa Kirigizisitani.

Umwanzuro warenganuye abatotezwaga

Abahamya ba Yehova bo mu majyepfo ya Kirigizisitani bakiranye yombi umwanzuro wo ku itariki ya 4 Nzeri. Muri abo harimo Oksana Koriakina na nyina Nadezhda Sergienko baba mu mugi wa Osh. Bombi bari bafungishijwe ijisho guhera muri Werurwe 2013 kuko baregwaga ko hari ibyaha bakoze bari mu murimo wo kubwiriza. Nubwo batanze ibimenyetso bigaragaza ko ari abere, bashinjwe kurya amafaranga y’abakecuru batatu.

Urubanza rwabereye mu Rukiko rw’Umugi wa Osh muri Nzeri 2014, maze ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, urukiko ruhanagura burundu icyaha kuri abo bagore bombi rutegeka ko bahabwa indishyi z’akababaro z’uko bakurikiranywe mu nkiko barengana, bagafatwa kandi bagafungishwa ijisho. Muri urwo rubanza, urukiko rwemeje ko abo Bahamya babiri barenganyijwe bitewe n’urwikekwe n’ivangura bishingiye ku idini. Nanone, rwavuze ko bahohotewe bazira ibinyoma byavugaga ko idini ry’Abahamya ba Yehova ritari ryemewe n’amategeko mu mugi wa Osh kuko ubuyobozi bw’uwo mugi butari bwararihaye uburenganzira bwo kuwukoreramo. Amagambo ya nyuma Oksana na Nadezhda bavuze basoza urubanza rwabo yari ashingiye ku mwanzuro w’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga wo ku itariki ya 4 Nzeri, wemezaga ko idini ry’Abahamya ba Yehova ryemewe mu mugi wa Osh ndetse no muri Kirigizisitani hose.

Oksana Koriakina na Nadezhda Sergienko

Bakurikije amasezerano mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu

Kubera ko igihugu cya Kirigizisitani cyashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, cyiyemeje gukurikiza amasezerano mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage bacyo, ni ukuvuga umudendezo mu by’idini cyangwa imyizerere, umudendezo wo guteranira hamwe n’umudendezo wo kuvuga icyo umuntu atekereza. Imyanzuro iherutse gufatwa n’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rurinda Itegeko Nshinga rya Kirigizisitani yashyigikiye mu buryo budasubirwaho uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’uburenganzira bw’ibanze abantu bakenera. Abahamya ba Yehova bagera ku 5.000 bo muri Kirigizisitani bishimira umudendezo wo mu rwego rw’idini bahawe, kandi bashimira inzego zashyizweho na leta zirengera uburenganzira bw’ibanze abantu bakenera kugira ngo abantu muri rusange bumve baguwe neza.

^ par. 2 Izina ryuzuye ry’iryo tegeko ni “Itegeko rya Repubulika ya Kirigizisitani rihereranye n’uburenganzira bw’amadini n’imiryango ishingiye ku madini muri Repubulika ya Kirigizisitani.”