Soma ibirimo

2 WERURWE 2015
KIRIGIZISITANI

Umudendezo wo mu rwego rw’idini uracyari ikibazo muri Kirigizisitani

Umudendezo wo mu rwego rw’idini uracyari ikibazo muri Kirigizisitani

Kirigizisitani yagaragaje ko iharanira umudendezo mu by’idini ubwo ku itariki ya 4 Nzeri 2014, Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rurinda Itegeko Nshinga rwatangazaga ko ingingo zimwe na zimwe zo mu itegeko rigenga amadini ryo mu mwaka wa 2008 zinyuranyije n’itegeko nshinga. Ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bo mu majyepfo ya Kirigizisitani babona uburyo bwo kwiyandikisha. *

Nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe uwo mwanzuro, Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Amadini muri icyo gihugu ikomeje kwanga guha ubuzima gatozi Abahamya bo mu majyepfo. Iyo komite ivuga ko iryo tegeko rigenga amadini ryo mu mwaka wa 2008 rigikurikizwa kugeza igihe inteko ishinga amategeko izarikorera ubugororangingo. Ibyo bituma Abahamya ba Yehova bo mu majyepfo ya Kirigizisitani bakorerwa ibikorwa by’ivangura, ntibahabwe ubuzima gatozi kandi Abahamya bo mu majyaruguru y’icyo gihugu bo bafite ubuzima gatozi kandi bagakora umurimo wabo mu mudendezo. *

Yafunzwe azira kubwiriza

Ku itariki ya 30 Kamena 2014 Zhyldyz Zhumalieva ufite imyaka 46, uba mu mugi wa Naryn mu majyepfo ya Kirigizisitani yarimo abwiriza abaturanyi be. Abayobozi b’umugi wa Naryn baramufashe, bamushinja ko abwira abaturanyi be inyigisho zo mu idini ritemewe n’amategeko. * Kuva Kirigizisitani yabona ubwigenge, bwari bubaye ubwa mbere Umuhamya ajyanwa mu nkiko aregwa kwifatanya mu bikorwa by’idini.

Mu bujurire bwo ku itariki ya 5 Kanama 2014, Urukiko rw’Akarere rwa Naryn rwumvise ibyo Zhumalieva aregwa. Abacamanza babajije ibibazo byinshi bashaka kumenya neza Abahamya ba Yehova n’ibyo bigisha. Urukiko rumaze gusuzuma ibimenyetso, abacamanza babaye basubitse urubanza, bategereje ko umwanzuro wafashwe na rwa rugereko usohoka.

Nyuma yaho, Urukiko rw’Akarere rwa Naryn rwongeye gusuzuma urubanza rwa Zhumalieva. Urukiko rwasanze nta tegeko yishe kandi ruvuga ko itegeko nshinga riha abaturage bose uburenganzira bwo kumenyekanisha imyizerere yabo. Urukiko rushingiye ku mwanzuro wafashwe n’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rurinda Itegeko Nshinga, rwavuze ko Abahamya ba Yehova bafite ubuzima gatozi muri Kirigizisitani hose. Umwanzuro w’urukiko warasheshwe, ariko umushinjacyaha ajurira avuga ko umwanzuro wafashwe n’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rurinda Itegeko Nshinga nta ho uhuriye n’icyaha cyakozwe. Ku itariki ya 24 Ukuboza 2014, Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubujurire bwe, rwemeza ko umwanzuro Urukiko rw’Akarere rwa Naryn rwafashe rwo kugira Zhumalieva umwere ukwiriye kandi ruvuga ko afite uburenganzira bwo kugeza ku bandi ibyo yizera.

Abahamya bo muri Osh babonye ubutabera nubwo bashinjwe ibirego by’ibinyoma

Mu mwaka wa 2013 Oksana Koriakina na nyina Nadezhda Sergienko bafungishijwe ijisho, baregwa ko hari ibyaha bakoze bari mu murimo wo kubwiriza. Abayobozi bo mu mugi wa Osh bitwaje ibyo birego by’ibinyoma bavuga ko Abahamya ba Yehova bakora “ibikorwa by’idini bitemewe n’amategeko.” Abo bayobozi bavuze ko ubwo Abahamya batemewe n’amategeko yo muri ako gace, batemerewe no kubwiriza mu ruhame bamenyekanisha ibyo bizera.

Urukiko rwo mu mugi wa Osh rwagize uwo mukobwa na nyina abere. Mu rubanza rwo ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, umucamanza yavuze ko abagenza cyaha bakoze amakosa akomeye mu iperereza ryabo kandi ko bakurikiranye Koriakina na Sergienko mu nkiko babaziza gusa ko ari Abahamya ba Yehova.

Umushinjacyaha wo mu mugi wa Osh yajuriye asaba ko uwo mwanzuro w’urukiko waseswa. Yasabye ko urwo rubanza rwasubizwa abagenza cyaha kugira ngo bakosore amakosa bakoze bityo abone uko yongera gusubiza Koriakina na Sergienko mu rubanza. Urukiko rw’ubujurire rwanze kwakira ikirego cy’umushinjacyaha, maze ajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani. Urwo rukiko rwavuze ko ku itariki ya 3 Werurwe 2015 ari bwo ruzumva urwo rubanza. Abahamya biringiye ko urwo rukiko ruzaca urubanza rutabera.

Ese Kirigizisitani izashyigikira umudendezo mu by’idini cyangwa izabyanga?

Umuhamya wa Yehova wari uhari igihe urubanza rwa Zhumalieva rwasomwaga, yaravuze ati “kuva mu mwaka wa 1998, abayobozi bo muri aka gace bakomeza kutuburabuza kuko tudafite ubuzima gatozi mu mugi wa Naryn. Ubu, twizeye ko imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga izatuma amaherezo tubona ubuzima gatozi.”

Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Naryn, Osh no mu yindi migi yo mu majyepfo ya Kirigizisitani, bategerezanyije amatsiko igihe bazahabwa ubuzima gatozi kugira ngo bakomeze gukora umurimo wabo mu mudendezo, nta wubahutaza. Kirigizisitani nikurikiza imyanzuro y’urukiko rukuru, izaba ishyigikiye ko abaturage bayo bafite umudendezo wo kujya mu idini bashaka.

^ par. 2 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Urukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani rwahaye Abahamya ba Yehova umudendezo wo mu rwego rw’idini,” urebe umwanzuro Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rurinda Itegeko Nshinga rwafashe ku itariki ya 4 Nzeri 2014.

^ par. 3 Abahamya ba Yehova bafite ubuzima gatozi mu gihugu hose, no mu duce two mu majyaruguru y’icyo gihugu. Icyakora, abayobozi bakomeje kwanga kubaha ubuzima gatozi mu duce two mu majyepfo.

^ par. 5 Ingingo ya 395(2) y’iteka rya Repubulika ya Kirigizisitani, ivuga ko nta wemerewe kurenga ku “mategeko yo gutegura no gushyiraho amateraniro y’idini, imitambagiro, n’indi minsi mikuru y’idini.”